MINAGRI na ACES mu kuvugurura ubuhinzi hifashishijwe cold-chain
Leta y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zikomeye zigamije kuvugurura ubuhinzi no kongera agaciro ku musaruro w’abahinzi, aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) n’Ikigo Nyafurika cy’Indashyikirwa mu gukonjesha no kubika umusaruro mu buryo burambye (Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-Chain (ACES)).

Aya masezerano agamije kuzamura no kongera imikorere y’ibikorwaremezo 10 byo kubika no gutunganya umusaruro (cold-room packhouses) biherereye mu turere dutandukanye tw’igihugu, birimo Rulindo, Rwamagana, Gatsibo, Ngoma, Nyanza na Karongi. Ibi bikorwaremezo byari bisanzwe bidakoreshwa uko bikwiye, bikaba bigiye guhindurwamo umuyoboro uhuza ubuhinzi n’amasoko, ufite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi gahunda ntabwo igamije kubaka inyubako gusa, ahubwo igamije gushyiraho uburyo bwuzuye bufasha abahinzi kugera ku masoko, kugabanya igihombo kibaho nyuma y’isarura no kongera amahirwe yo kongerera umusaruro agaciro. Buri packhouse izaba ifite aho gutunganyiriza umusaruro hafite ubuso bwa metero kare 120, ububiko bukonjesha bugera kuri 4°C, hamwe n’ahantu ho gutunganyiriza hafite ubushyuhe bugenzurwa hagati ya 12 na 15°C. Ibi byose bizongerwaho ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bigafasha mu kurengera ibidukikije.
Abahinzi barenga ibihumbi 400 bo mu gihugu hose ni bo bazungukira muri uyu mushinga, aho uzahuza ahantu harenga ibihumbi 4,811 hakorerwa ubuhinzi ku buso bungana na hegitari zirenga ibihumbi 185. Ibi bihwanye na 36% by’isoko ryose rishoboka (Total Addressable Market) mu bijyanye n’imbuto n’imboga mu Rwanda, rikaba rifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro urenga toni miliyoni 2.3 ku mwaka.
Iyo gahunda izafasha mu kugabanya igihombo kinini cyabaga nyuma y’isarura, aho umusaruro wangirikaga bitewe no kubura uburyo bwo kuwubika no kuwugeza ku isoko uri mu rwego rwiza. Ubu, bizafasha gutwara umusaruro uva mu murima ugera ku isoko uri mu buryo bugenzuwe, bityo wongere igihe umara utarangirika kandi ube wujuje ibisabwa ku masoko mpuzamahanga.
Mu rwego rwo kwagura amasoko, uwo mushinga uzashyiraho inzira zihuza umusaruro (food corridors) zifasha abahinzi kugera ku masoko yo mu gihugu, ay’akarere ndetse n’ayo ku rwego mpuzamahanga. Ibi bizajyana no kubahiriza amahame mpuzamahanga y’ubuziranenge mu biribwa arimo HACCP na Rwanda GAP, ndetse bikazagera no ku rwego rwa Global G.A.P., bigafasha mu kohereza umusaruro hanze y’igihugu.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Olivier Kamana, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu guhindura ubuhinzi bukava ku rwego rwo kwihaza gusa bukajya ku rwego rwo gucuruza ku isoko mpuzamahanga. Yagize ati: “Ibi si ukubaka ibikorwa remezo gusa, ni ugushyiraho uburyo bufasha abahinzi kugira uruhare rugaragara mu bukungu bw’igihugu, binyuze mu guhanga udushya no gukorana n’abafatanyabikorwa.”
Ku ruhande rwa ACES, Professor Toby Peters, yagaragaje ko ikibazo nyamukuru mu buhinzi bwa Afurika atari umusaruro gusa, ahubwo ari uburyo ugera ku isoko. Yagize ati: “Dukeneye guhuza umusaruro n’isoko binyuze mu gukonjesha, ubwikorezi, ubumenyi n’ubuziranenge. U Rwanda ruri gutanga urugero rw’uko ubuhinzi bushobora gutanga inyungu mu bukungu no kurengera ibidukikije icyarimwe.”
Aya masezerano anajyana na gahunda z’igihugu zirimo NST2, PSTA5 na Vision 2050, zigamije guteza imbere ubukungu burambye, guhanga imirimo no kuzamura imibereho y’abaturage bo mu cyaro.
Byongeye kandi, uyu mushinga ushobora no kwagurirwa mu bindi bihugu bya Afurika, aho ACES izaba urubuga rwo gusangiriraho ubumenyi no guteza imbere uburyo bwo kubika no gukonjesha umusaruro mu buryo burambye.

Muri rusange, ubu bufatanye buje nk’igisubizo ku bibazo byari bisanzwe bibangamira urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda, by’umwihariko igihombo cyabaga nyuma y’isarura. Ni intambwe iganisha ku buhinzi bugezweho, buhangana n’imihindagurikire y’ikirere kandi bufite ubushobozi bwo guhangana ku masoko mpuzamahanga.
By: Florence Uwamaliya
![]()

