Umusenateri yeguye nyuma yo gutangaza ko Tshisekedi atagomba kurenza manda ebyiri
Umunyapolitiki Modeste Bahati Lukwebo yeguye ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ibyumweru bibiri atangaje ko Perezida Félix Tshisekedi atagomba kurenza manda ebyiri.
Tariki ya 4 Werurwe 2026, Bahati yabwiye abanyamakuru ko Perezida Tshisekedi agomba kuyobora manda ebyiri nk’uko Itegeko Nshinga rya RDC ribiteganya, hanyuma agasimburwa n’undi Munye-Congo.
Yagize ati “Perezida Tshisekedi ntafite inshingano itarangira. Afite manda yo kugeza mu 2028 nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga. Njye ndi umuntu ugendera ku mategeko.”
Aya magambo yarakaje abo mu ishyaka UDPS rya Tshisekedi, Umunyamabanga Mukuru waryo, Augustin Kabuya, bashimangira ko Itegeko Nshinga rigomba kuvugururwa kugira ngo Tshisekedi ayobore manda eshatu.
Kabuya yagaragaje ko kuvugurura iri tegeko bidakwiye gufatwa nk’ibintu bidasanzwe cyangwa ngo UDPS yamburwe ubwo burenganzira, kuko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, Laurent-Désiré Kabila na Joseph Kabila byarabaye.
Igitutu cyatangiye kuba cyinshi kuri Lukwebo biturutse ahanini ku kuba ari nyir’ishyaka AFDC riba mu mpuzamashyaka ya ‘Union Sacrée’ yiyemeje gushyigikira Tshisekedi mu bibi no mu byiza, afata icyemezo cyo gusaba imbabazi, amenyesha Abanye-Congo ko azakomeza gushyigikira Umukuru w’Igihugu.
Ku banyamuryango ba UDPS, gusaba imbabazi kwa Lukwebo ntibyari bihagije. Batangije ubukangurambaga bugamije kumweguza muri Sena, bashimangira ko amagambo yavuze kuri Tshisekedi atagomba kwihanganirwa.
Ku wa 18 Werurwe, Lukwebo yandikiye Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, ko yafashe icyemezo cyo kwegura ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri muri uru rwego kubera umwuka mubi ukomeje gututumbamo.
Lukwebo yasobanuye ko kwegura bitatewe n’uko adashoboye inshingano kuko ahamya ko yakoze kinyamwuga kuva yazitangira muri Gicurasi 2024, ashimangira ko azakomeza gushyigikira Perezida Tshisekedi binyuze mu ihuriro ‘Union Sacrée’.
Uyu munyapolitiki yafashe icyemezo cyo kwegura ku munsi Sena yari gusuzumiraho impamvu zatanzwe n’abasenateri bashakaga kumweguza. Byitezwe ko ashobora gusimburwa n’umunyamuryango wa AFDC mu gihe Tshisekedi yabyemera.

Bahati Lukwebo yatangaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buzarangira mu 2028, nyuma asaba imbabazi

Kuva tariki ya 18 Werurwe, Bahati Lukwebo ntakiri mu bayobozi ba Sena ya RDC

Lukwebo yasobanuye ko yeguye mu rwego rwo guhosha umwuka mubi muri Sena
![]()

