AmakuruMu MahangaUbuzimaUncategorized

Mahmoud Ahmadinejad wabaye Perezida wa Iran yaguye mu bitero bya Amerika

Mahmoud Ahmadinejad wabaye Perezida wa Iran yishwe n’ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, byagabye ku gihugu cye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wayoboye Iran hagati ya 2005 na 2013, yamenyekanye kuri iki Cyumweru, gusa bikekwa ko yishwe ku wa Gatandatu nk’uko ‘The Jerusalem Post’ yabitangaje.

Yishwe n’ibisasu byaguye ku rugo rwe mu gace ka Narnak, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Umurwa Mukuru, Tehran.

Mahmoud Ahmadinejad yavuye ku butegetsi muri Iran nyuma yo kurangiza manda ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga.

Mbere yo kuba Perezida, Mahmoud Ahmadinejad yabaye Guverineri w’Intara ya Ardabil, ndetse na Meya w’Umurwa Mukuru, Tehran.

Nyuma yo kuva ku butegetsi, Mahmoud Ahmadinejad yashyizwe mu bantu 48 bagize akanama ngishwanama mu biro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.

Urupfu rw’uyu mugabo rukurikiye urw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei nawe waguye muri ibi bitero.

Loading