AmakuruMu MahangaUbuzimaUncategorized

Kenya: Umudepite yaguye mu mpanuka y’indege

Inzego z’Ubuyobozi muri Kenya zatangaje ko mu mpanuka y’indege yabereye muri iki gihugu yaguyemo abantu batandatu hari harimo n’umudepite, Johana Ng’eno.

Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026. Yabereye mu gace ka Nandi County mu gice cy’amajyaruguru.

Ntabwo icyateye impanuka kiramenyekana nk’uko Umuyobozi wa Polisi muri Nandi County yabitangaje.

Umuyobozi wa Polisi muri Nandi County, Samuel Mukusi, yabwiye Televiziyo yo muri Kenya ya Citizen TV ko umudepite, umupilote n’abandi bane bahise bapfa.

Perezida wa Kenya William Ruto na we yemeje ko iyo mpanuka yaguyemo Johana Ng’eno ndetse yihanganisha imiryango n’inshuti z’abayiguyemo.

Ati “Ibitekerezo byacu n’amasengesho yacu ari kumwe n’umuryango we, inshuti ze n’abantu ba Emurua Dikirr n’abandi baguye muri iyi mpanuka ya kajugujugu n’imiryango yabo muri Mosop, Nandi County.”

William Ruto yakomeje ashimangira ko Johana Ng’eno azahora yibukirwa ku mirimo ye, n’uburyo yagiye agira uruhare mu byateza imbere abaturage.

Loading