AmakuruENTERTAINMENTImyidagaduroUncategorized

Bruce Melodie yagaragaje uko izina rya Perezida Kagame ryatumye umuziki we wamamara

Bruce Melodie uri mu batanze ikiganiro mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yashimiye Perezida Kagame wubatse izina ryiza ku Isi hose, ibituma aho Umunyarwanda ageze hose aterwa ishema no guturuka mu Rwanda ayobora.

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026. Ni umwe mu batanze ikiganiro ku bitabiriye umunsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20.

Ati “Ndabashimira. Mwarakoze kumenyekana, njye njya ngenda, nagize amahirwe yo gukorana indirimbo n’umuhanzi witwa Shaggy, njya muri Amerika kuyimenyekanisha, buri kiganiro najyagamo bambazaga bati uvahe, nkababwira u Rwanda, bamwe ugasanga batabyumva vuba, ariko navuga izina ryanyu bikihuta. Twabaririyeho umunyenga turabakunda cyane kandi mukomeze mudushyigikire.”

Bruce Melodie yahamirije abitabiriye iyi nama ko umuziki witaweho wakwinjiriza Igihugu akayabo ndetse ukagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo.

Yagaragarije abitabiriye iyi nama ko umuziki ari umurimo kandi ugabura neza nubwo ari uruganda rwatangiye nyuma. Yavuze ko uko gutangira nyuma byumvikana kuko Igihugu cyabanje kwiyubaka mbere yo kwidagadura.

Nubwo uyu muhanzi yagaragaje ko umuziki waba isoko y’ubushobozi, yahishuye ko byatangiye abantu benshi batabyumva anitangaho urugero.

Ati “Nabaha urugero nturuka mu muryango ukijijwe [usengera] muri ‘ADEPR Busanza’. Umunsi mbwira abo mu rugo ko ngiye kuba umuhanzi barabanje baransengera. Twari duturanye n’umuntu uturuka muri Uganda, ambwira ko kugira ngo ngaragare nk’umuhanzi nzashyiraho ‘Dreads’. Nzishyizeho umubyeyi wanjye yaravuze ati “reba uko abazimu bamugize.”

Nubwo abahanzi batangiye umuziki abantu benshi batabyumva, Bruce Melodie yagaragaje ko ubu ari akazi gatunze abagakora ndetse kakaninjiriza n’igihugu.

Nubwo umuziki utanga umusaruro muri ubu buryo, Bruce Melodie yagaragaje ko batanyuzwe kuko bifuza ko byibuze wakwiharira 20% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Bruce Melodie yagaragaje ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba ko abahanzi bitabwaho, ati “Nitwe ngagi, twinjiza mu madovize kandi umuziki ugenda bidasabye viza kuko nta mupaka ugira. Ni igice cyitaweho kikongerwa mu bukerarugendo, cyakurura ba mukerarugendo benshi, turabasezeranya ko tuzabikora neza.”

Bruce Melodie yagaragaje ko ubuhanzi ari n’ikintu cyafasha mu kumenyekanisha Igihugu.

Yagaragaje ko bitewe n’uburyo umuziki uhenda, kandi ugatanga ibyishimo ku bawukunda, abawukora bakoroherezwa kubona ibikorwaremezo atanga ingero kuri BK Arena na Stade Amahoro.

Loading