AmakuruNewsPoliticsPolitikiUncategorized

U Rwanda rwareze Ubwongereza ku masezerano y’abimukira ‘rwishyuza’ amafaranga yasigaye

Leta y’u Rwanda yareze leta y’Ubwongereza mu rukiko mpuzamahanga nkemurampaka rwo mu Buholandi, bijyanye n’amasezerano ku bimukira ibihugu byombi byari byagiranye mu 2022.

Umwaka ushize leta nshya y’Ubwongereza ikuriwe n’ishyaka rya Labour yahagaritse ayo masezerano kandi itangaza ko “nta kundi kwishyura kugendanye n’iriya gahunda kuzakorwa, kandi u Rwanda rwahebye ukundi kwishyurwa kwose”.

Nta byinshi byatangajwe ku miterere y’ikirego cy’u Rwanda, ariko inyandiko y’urwo rukiko rwa PCA (Permanent Court of Arbitration), rukorera i La Haye mu Buholandi, ivuga ko leta y’u Rwanda yatangije icyo kirego ku itariki ya 24 Ugushyingo (11) mu 2025.

Inkuru ya The New Times ivuga ko ikirego cya leta y’u Rwanda gishingiye ku ishyirwa mu ngiro z’ibyo ibihugu byombi byari byiyemeje muri ayo masezerano.

The New Times isubiramo amagambo ya Michael Butera, umujyanama mukuru mu bya tekinike wa minisitiri w’ubutabera y’u Rwanda, avuga ko u Rwanda rwabanje kunyura mu biganiro byo mu rwego rwa dipolomasi mbere yo kwiyambaza urukiko.

Butera agira ati: “U Rwanda rwabanje kugerageza gusobanura aho ruhagaze no kwiga ku nzira zakoreshwa nyuma, rugaragaza ko rufite ubushake bwo kuganira, harimo no ku gusoza ayo masezerano mu buryo bwiza…

“Kubera ko bitagejeje ku kumva ibintu kimwe, twakoresheje inzira yo gucyemura amakimbirane iteganyijwe mu nyandiko mu masezerano.”

Inkuru ya the New Times ikomeza ivuga ko u Rwanda n’Ubwongereza bari baremeranyije ko hari amafaranga rwagombaga guhabwa ajyanye no kwitegura kwakira impunzi zivuye mu Bwongereza.

Ivuga ko icyiciro kimwe muri ayo kijyanye na miliyoni 50 z’amapawundi (angana na miliyari 99 FRW) yagombaga kurihwa u Rwanda, ayo akaba yararenze igihe cyo kwishyurirwa muri Mata (4) mu 2025.

Ikindi cyiciro cy’andi nk’ayo ivuga ko agomba gutangwa muri Mata uyu mwaka, kugeza ubu ayo yose akaba ataratangwa.

Umwaka ushize, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko Ubwongereza bwasabye u Rwanda “guheba bucece” amafaranga yari asigaye kwishyurwa.

Mu itangazo icyo gihe, umuvugizi wa leta y’Ubwongereza yavuze ko “nta kundi kwishyura kugendanye n’iriya gahunda kuzakorwa, kandi u Rwanda rwahebye ukundi kwishyurwa kwose”.

Mbere yuko Ubwongereza buva muri ayo masezerano, bwari bumaze kwishyura leta y’u Rwanda miliyoni 240 z’amapawundi (arenga miliyari 470 FRW) mu kwitegura kwakira abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza. Yasheshwe nta muntu n’umwe woherejwe muri iyo gahunda.

Leta y’Ubwongereza yatangaje ko idateganya kwishyuza leta y’u Rwanda ayo mafaranga yari yaramaze kuyiha.

Priti Patel na Vincent Biruta barimo gushyira umukono ku masezerano ku bimukira hagati y'Ubwongereza n'u Rwanda, i Kigali ku itariki ya 14 Mata (4) mu 2022.
Amasezerano ku bimukira yari yashizweho umukono i Kigali muri Mata (4) mu 2022, hagati y’uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza Priti Patel n’uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta

Nubwo ubutegetsi buriho ubu mu Bwongereza atari bwo bwagiranye amasezerano na leta y’u Rwanda, Butera yavuze ko amategeko mpuzamahanga ateganya ko ibyo gusesa amasezerano bitareba ibyo leta yiyemeje byari bikiri mu masezerano mbere yuko aseswa.

Ayo masezerano yo kwakira abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko yari yashyizweho umukono i Kigali muri Mata (4) mu 2022 hagati ya leta y’u Rwanda na leta y’Ubwongereza, icyo gihe ishyaka rya Conservative ni ryo ryari riri ku butegetsi.

Nyuma yuko ishyaka rya Labour rigeze ku butegetsi mu 2024, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer yatangaje ko ayo masezerano ku bimukira “yarapfuye”, asohoza isezerano iryo shyaka ryari ryaratanze mu kwiyamamaza.

Inyandiko iri ku rubuga rw’urukiko ivuga ko urubanza “rutegerejwe” gutangira ndetse ko n’igihe ruzamara “gitegerejwe”.

Uru rukiko rwa PCA rwashinzwe mu mwaka wa 1899, nk’inzira yo gucyemura amakimbirane yavuka hagati y’ibihugu.

Loading