Amakuru

Intambara n’Ihungabana ry’Ibidukikije: Igiciro Kitagaragara Cy’Intambara

Mu bihe by’intambara, amaso y’isi akenshi ahangwa ku mibare y’abahitanywe n’imirwano, abasenyewe n’inzu, n’ibikorwaremezo byangiritse. Ariko hari ikindi giciro gikomeye kandi kigaragara bucece: ihungabana ry’ibidukikije. Amashusho agaragara yerekana ahasenyutse bikomeye ,ubutaka bwahindutse ivumbi, amashyamba yasenyutse n’imigezi yangiritse bigaragaza uko intambara ihindura kamere y’ahari ubuzima.

Ibisasu, imiringoti n’imashini ziremereye za gisirikare bihindura imiterere y’ubutaka. Ubutaka burashwanyuka, bukuzura imyanda ya gisirikare irimo ibyuma biremereye n’imiti yangiza, bigatuma butakaza ubushobozi bwo guhinga. Impuguke zigaragaza ko ubutaka bwahuye n’intambara bushobora kumara imyaka myinshi butagishoboye gutanga umusaruro, bigateza inzara n’ubukene ku baturage babuturiye.

Iyo imigezi, amasoko n’imiyoboro y’amazi byangijwe n’ibisasu, amazi yo kunywa ahumanywa n’ibikomoka ku bisasu, peteroli n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Ibi bituma indwara zituruka ku mazi mabi ziyongera cyane, cyane cyane ku bana n’abageze mu zabukuru. Amazi yanduye kandi yica ibinyabuzima byo mu mazi, bigasenya urusobe rw’ibinyabuzima (ecosystem).

Mu gihe cy’imirwano, amashyamba n’ibimera biratemwa cyangwa bigatwikwa hagamijwe kubaka ibirindiro bya gisirikare cyangwa gukingira ingabo. Ibi bituma habaho gutakaza ibinyabuzima byinshi, kugabanuka kw’ubushobozi bw’ibimera bwo kubika imyuka ihumanya (carbon sinks), bityo bigatuma ihindagurika ry’ikirere rirushaho kwiyongera.

Imyotsi ituruka ku bisasu, gutwikwa kw’inzu n’inganda byohereza mu kirere imyuka yangiza ubuzima. Ibi byongera umwuka uhumanye, bigatuma indwara z’ubuhumekero ziyongera kandi bigatera ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere ku rwego rw’isi.

Nubwo intambara irangira, ibikomere by’ibidukikije byo bikomeza kubaho igihe kirekire. Impuguke zisaba ko kurengera ibidukikije byashyirwa mu biganiro by’amahoro no mu migambi yo kongera kubaka ibihugu byahuye n’intambara. Kurinda ibidukikije ni ugutabara ubuzima bw’abantu no gushyiraho umusingi w’amahoro arambye.

By:Florence Uwamaliya

Loading