Menya inkuru y’igitunguru n’uruhare rwacyo mu buzima bw’abantu
Igitunguru ni kimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa cyane mu gikoni nyarwanda no hirya no hino ku isi. Uretse kongera uburyohe mu mafunguro, igitunguru kizwiho kugira intungamubiri n’imiti karemano ifasha umubiri w’umuntu gukomeza kugira ubuzima bwiza. Kikaba gikoreshwa mu biryo bitandukanye, haba kibisi cyangwa gitetse.

Mu bigize igitunguru harimo vitamini C, vitamini B6, fibre n’imyunyu ngugu nka potasiyumu. Ibi byose bigira uruhare runini mu kongerera umubiri ubudahangarwa (immune system), bigafasha kurwanya indwara zitandukanye. Igitunguru kandi kirimo ibisohora byitwa antioxidants, bifasha kurwanya utunyabuzima dushobora kwangiza umubiri.
Mu ndwara igitunguru gikunze gufasha harimo inkorora n’ibicurane. Abantu benshi bakoresha umutobe w’igitunguru bawuvanga n’ubuki, bikabafasha kugabanya inkorora no koroshya guhumeka. Ibi biterwa n’uko igitunguru gifasha kugabanya ububyimbe no kurwanya udukoko duto dutera indwara.

Igitunguru kandi gishobora gufasha mu kugenzura isukari mu maraso, cyane cyane ku bantu bafite indwara ya diyabete. Nubwo kitari umuti wihariye, kurya igitunguru mu mafunguro ya buri munsi bishobora gufasha umubiri gukoresha neza isukari.
Mu bijyanye n’umutima, igitunguru gifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso no kugabanya cholesterol mbi, bigatuma kigira uruhare mu kurinda indwara z’umutima. Fibre irimo ifasha mu mikorere myiza y’igifu, ikarinda impatwe.
Nanone kandi, igitunguru gikoreshwa mu buvuzi gakondo mu gufasha ibikomere bito, kuko gifite ubushobozi bwo kurwanya udukoko no kugabanya ububabare.
Nubwo igitunguru gifite akamaro kanini, ni byiza kwibuka ko kitagomba gusimbura inama za muganga. Gikwiye gukoreshwa nk’inyongera ku mafunguro meza no ku buvuzi busanzwe. Kurya igitunguru ku rugero ruringaniye bifasha umubiri kugumana ubuzima bwiza no kwirinda zimwe mu ndwara.

By: Florence Uwamaliya
![]()

