Ibikomeje kuvugwa kuri moto z’amashanyarazi za Spiro
Moto z’amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu Rwanda zigamije kugabanya ihumana ry’ikirere. Nubwo ari ikoranabuhanga rigezweho, ariko ubwoko bwa kampani ikora moto za Spiro iragenda itera impungenge ku mutekano w’abantu, cyane cyane muri uyu mwaka wa 2025.

Imibare igaragaza uko ikibazo gihagaze
Mu mezi 11 ya mbere ya 2025:
- Impanuka: 120+
- Abakomeretse bikomeye: 85
- Abapfuye: 15
- Sipiro ziparitse i Kigali n’inkengero: 300+
- Inguzanyo kuri buri sipiro: Miliyoni 2~3 Frw
- Impanuka zituruka ku kutamenya imikorere: 60%
Habimana Eric, umumotari wo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko sipiro ari nziza ariko zisaba ubumenyi:
Yagize Ati .”Sipiro n’i ziza ku Ibidukikije Ariko kuyitwara utarayihuguriwe bituma hiyongera impanuka cyane cyane kubijyanye n’umuriro wa batiri.”
Mukamana Claudine, waguze sipiro hifashishijwe inguzanyo ya miliyoni 12,5Frw, avuga ko ubu yayiparitse atagikora.
Ati.”Narayiguze nizeye ko izanyinjiriza ariko ubu ziraparitse kuko abagenzi bazitinya ,inguzanyo natse ngirango niteze imbere iracyankurikirana kandi simfite uwonaziha ngo azitware noneho mbone ubwishyu”
Niyonsenga Patrick, umucuruzi wa sipiro, ukorera mu Murenge wa Muhima agaragaza ko igisubizo atari ukuzihagarika
Ati.”Sipiro si mbi , ikibazo ni amahugurwa macye bafite habayeho ishuri rihoraho ry’abazitwara impanuka zagabanuka.”
Igikwiye gukorwa:
- Ishuri ryihariye rya sipiro
- Amahugurwa ateganyijwe ku batwara sipiro
- Amabwiriza akomeye n’ubugenzuzi buhoraho
Spiro ni igisubizo cyiza mu kutangiza ikirere, ariko umutekano w’abantu ugomba kuza imbere. Guhuza ikoranabuhanga, amahugurwa n’ubugenzuzi ni byo byagabanya impanuka n’igihombo.

By:Florence Uwamaliya
![]()
