Umutungo w’ Inyanja Urasabwa Kubungabungwa
Mu gihe ibikorwa byo gucukura no gutunganya peteroli mu nyanja bikomeje gufata indi ntera mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, impuguke mu bijyanye n’inyanja ziravuga ko hakenewe ubwirinzi n’ubugenzuzi buhamye kugira ngo iterambere ry’ingufu ridateza ingaruka zikomeye ku bidukikije.

Aya makuru yagarutsweho nyuma y’amashusho yatambutse kuri CGTN Africa Live, agaragaza ubwato bunini bwifashishwa mu gucukura peteroli mu Nyanja ngari, bugizwe n’ikoranabuhanga rigezweho mu gucukura no gutunganya ingufu zivuye mu mazi y’inyanja.
Dr. David Obura, umwe mu bahanga bakomeye muri Afurika mu bijyanye n’ubuzima bwo mu nyanja ndetse n’umuyobozi wa CORDIO East Africa, avuga ko imishinga yo gukoresha umutungo w’inyanja igomba kwitabwaho cyane mu rwego rwo kutangiza ibinyabuzima n’ubuzima bw’inyanja muri rusange.
Dr. Obura Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati.” Ibikorwa byo gucukura peteroli biratanga icyizere ku bukungu, ariko na none birasaba ikigega gikomeye cyo kubungabunga ibidukikije. n’iNyanja ifite ubuzima bwihariye kandi iyo butitaweho neza, ibibazo byayo bigera ku mugabane wose.”
Yavuze ko ikirere n’ubuzima bw’inyanja bihura n’ibibazo bikomeye by’ihindagurika ry’ibihe, bityo umusaruro w’ubukungu wose ukoresha umutungo w’inyanja ugomba gukorana n’inzego z’ubugenzuzi mpuzamahanga hagamijwe kurinda ibiyaga,, n’inyamaswa zisanzwe ziba mu Nyanja.

Abashinzwe ingufu n’ubukungu mu bihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika bavuga ko imishinga yo mu Nyanja izatanga akazi, imisoro n’ishoramari rishya. Ariko bemeza ko ibyo byose bigomba guhuza n’amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije, cyane cyane ibijyanye n’imyuka ihumanya n’angoramazi zishobora kumeneka mu Nyanja.
Igihugu cya Kenya, Tanzania, Mozambique n’ibindi biri mu nzira yo kongera ubushobozi mu mishinga yo mu Nyanja, mu rwego rwo kugabanya amafaranga byatangaga ku ngufu byatumizaga hanze, no guteza imbere ubukungu bw’imbere mu gihugu.
ibikorwa byo gucukura no gukoresha umutungo w’inyanja bikomeje kwaguka muri Afurika. Ariko impuguke nka Dr. David Obura zirakangurira ibihugu kubikora mu buryo bufite ishingiro, burengera ibidukikije kandi bwubahiriza amahame mpuzamahanga yo kubungabunga umutungo kamere w’inyanja.
By: Florence Uwamaliya
![]()

