AmakuruUbuzima

Abaturage barakangurirwa kumenya no kwirinda indwara zifata Umutima

Ibirori bidasanzwe byabereye mu Karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda bigamije gukangurira abaturage kumenya indwara zifata umutima no kuzikumira. Ibyabaye byarimo urugendo rwo gukangurira abantu ndetse no gupimwa ku bushake indwara zifata umutima.

Dr. Evariste Ntaganda, Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zifata umutima mu Kigo cy’Ubuvuzi cy’u Rwanda (RBC)

Dr. Evariste Ntaganda, Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zifata umutima mu Kigo cy’Ubuvuzi cy’u Rwanda (RBC), yatangaje ko uwo munsi wabanjirijwe n’icyumweru cyo gukangurira abaturage ku ngaruka z’indwara zifata umutima n’ingeso nziza zo kuzikumira.

“Uyu munsi ugamije kwigisha abaturage ku byago by’indwara zifata umutima, birimo indyo idahagije, kubura imyitozo ngororamubiri, kunywa itabi, no gukoresha inzoga cyane cyangwa mu buryo bwangiza,” yasobanuye.

Yongeyeho ko kwibuka uyu munsi buri mwaka bishishikariza kwirinda izi ndwara zihitana abantu bucece.

Prosper Mulindwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yashimangiye ko indwara zifata umutima ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’abaturage, bityo gukangurira abantu bihoraho ari ngombwa.

Prosper Mulindwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

“Birihutirwa kuruta ikindi gihe cyose gukumira indwara zifata umutima. Zica abantu bucece kandi zigira ingaruka ku baturage bacu. Turashishikariza abaturage bacu kugira ingeso nziza zo kwirinda,” yavuze.

Mayor Mulindwa yagaragaje ko gutegura indyo yuzuye no gukora imyitozo ngororamubiri ari bimwe mu by’ingenzi byo kwirinda.

By’umwihariko, urubyiruko rwigishijwe ingeso nziza zo kwirinda kuva bakiri bato. Uru rubyiruko rwasobanuriwe ingaruka z’imirire mibi, kunywa itabi no kutagira imyitozo, ndetse rwarashishikarijwe gukora iminsi yose imyitozo ngororamubiri no kurya indyo iboneye.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko indwara zifata umutima ari ikibazo gikomeye ku buzima rusange kandi zigira uruhare runini mu ndwara zitandura (NCDs). Minisitiri y’Ubuzima yanagaragaje ko igihugu gifite ikibazo cyo kubura ubushobozi n’abahanga mu kuvura indwara zifata umutima, ibi bigatuma hakoma mu nkokora kwisuzumisha hakiri kare no kuvura indwara z’umutima, harm n’indwara zavuka n’iziterwa na rubagimpande nizindi.

Nubwo bimeze bityo, hashyizweho ingufu zo gukomeza gahunda y’ubuzima no gukangurira abantu kwirinda indwara zifata umutima.

Umwe mu baturage wapimwe, Jean Claude, yagize ati: “Sinari nzi ko mfite umuvuduko w’amaraso uri hejuru kugeza uyu munsi napimwe. Ibi byamfashije kubona ko ngomba kwita ku mutima wanjye no ku buzima bwanjye.”

By:Florence Uwamaliya 

Loading