Rwanda: Abashoferi bishimiye gahunda nshya yo gupima imyuka y’imodoka
Mu Rwanda, buri munsi imodoka zisaga 150 zisuzumwa kugira ngo harebwe imyuka zisohora mu rwego rwo kurwanya umwanda w’umwuka. Ibi bikorwa biri muri gahunda nshya yashyizweho kugira ngo bifashe guca burundu imodoka zitujuje ibisabwa mu byerekeye kurengera ibidukikije.

Pierre Celestin Hakizimana, ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), yavuze ko hakoreshwa imashini zigezweho n’abahanga mu gusuzuma imyuka iva mu modoka zinyuranye.

Yagize ati. “Dufite imashini z’icyo gihe gikoreshwa mu gupima imodoka zikoresha lisansi n’izikoresha mazutu. Izi mashini zikoreshwa n’inzobere, kandi iyi gahunda izafasha kugabanya imyuka ihumanya, kunoza umwuka duhumeka ndetse no guha ba nyir’imodoka amahoro yo kumenya uko imodoka zabo zihagaze.”
Mbonigaba Innocent, ushinzwe gahunda y’igihugu yo gupima imyuka y’imodoka, yavuze ko abantu bakwiye kwita ku modoka zabo kuko imodoka idasuzumwa neza ari yo itera imyuka yangiza.

Yagize ati. “Buri munsi dusuzuma imodoka zirenga 150. Ndasaba Abanyarwanda kwita ku modoka zabo, kuko iyo ifashwe neza, ikorerwa service n’isuzumwa rya buri gihe, ntisohora imyuka yangiza. Iyo wihoreye imodoka, irangirika kandi ikanduza ibidukikije.”
Abashoferi nabo bishimiye iyi gahunda. Theogene Nzayikorera, umwe mu batwara imodoka, yagize ati:
“Ni byiza gusuzuma imodoka mbere y’uko igira ikibazo. Gutwara imodoka ifite isuku kandi yubahirije amategeko bituma wumva ufite umutekano, uzi ko urinda ubuzima bwawe n’ubw’abandi.”
Umushoferi, Niyonsenga Marcel, yavuze ko ipimwa ry’imodoka rifasha gukumira impanuka no kugabanya imyuka yangiza ubuzima.
Itangazo rya Minisiteri ryasohotse ku wa 25 Kanama 2025 riteganya ko imodoka zitwara abagenzi, izikora ubwikorezi, iz’amashuri, iz’ubutabazi ndetse n’izo mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubwubatsi zikoreshwa na peteroli, zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu, mu gihe izindi zose zizajya zisuzumwa buri mwaka.
Imodoka zisohora imyuka myinshi zizwi nka high polluters zifite uruhare mu kwiyongera kw’indwara z’ubuhumekero. Ubushakashatsi bwerekanye ko moto zifite uruhare rwa 47% mu myuka ihumanya mu Rwanda, ari nayo mpamvu igihugu gikangurira ikoreshwa rya moto zikoresha amashanyarazi.
Serivisi z’ipimwa ry’imodoka zifunguwe mu turere dutandukanye aritwo Huye, Rwamagana, Musanze ndetse na Kigali (Remera).
Gahunda yo gupima imodoka buri munsi ni indi ntambwe u Rwanda rukoze mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kurinda ubuzima bw’abaturage.


By:Florence Uwamaliya