AmakuruUbuzima

Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba leta guhugura ibitaro by’uturere ibijyanye na kanseri y’uruhu.

Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (albinisme) bakomeje kugaragaza impungenge z’uko bibasiwe na kanseri y’uruhu kubera imirasire y’izuba, ariko bagahura n’imbogamizi nyinshi mu kubona ubuvuzi buboneye n’ubwirinzi buhagije. Muri gahunda yo gukomeza kurengera ubuzima bwabo, basabye Leta kongera imbaraga mu kubashyigikira nk’uko byakozwe mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura

Mu biganiro bagiranye n’abayobozi batandukanye barimo n’abagize inama y’igihugu y’abafite ubumuga, byagaragaye ko benshi muri bo batangira kugira ibisebe ku ruhu bikamara igihe kirekire batarabasha kubona muganga w’uruhu ubabwira ko ari kanseri y’uruhu. Ari naho  imirasire y’izuba yica ,uruhu rwabo rukarushwa ho gufatwa n’uburwayi, bitewe n’uko baba batabonye amavuta cyangwa imyambaro ibarinda izuba.

Kubaho Pierre, uyobora ibitaro bya Kibagabaga, yemeje ko hatangiye gutekerezwa ku gushyiraho porotokole yihariye mu buvuzi bw’abafite ubumuga bw’uruhu, aho abaganga bazajya babasha gutahura hakiri kare ibimenyetso bya kanseri y’uruhu. Yagize ati: “Kanseri y’uruhu ntiyizana umunsi umwe, iragenda iza gahoro gahoro. Iyo muganga afite amakuru ahagije, bimworohera gutahura no kuvura vuba.”

ubaho Pierre, ayobora ku bitaro bya Kibagabaga

Yongeheho  ko Icyogisebe iyo ukivuje hakiri kare ko gikira Ndetse kandi n’izindi ndwara nazo iyuzifatiranye hakiri kare zikira byihuse.

Uwingabire Christine uyobora santre de santé ya Gatsata, yongeyeho ko hari abakozi bo kwa muganga batarasobanukirwa neza ibimenyetso bya kanseri y’uruhu, bigatuma Abarwayi babagannye  nta makuru   babaha  kuko nabo Ubwabo ntacyo bazi.

Uwingabire Christine, Umuyobozi wa santre de santé ya Gatsata

Yagize ati: “Turifuza ko hakorwa ubukangurambaga bwisumbuyeho, abaganga bagahugurwa, ndetse n’abaturage bakamenyeshwa uko barinda uruhu rwabo, cyane cyane abafite albinisme.”Kuko bibareba cyane

Abafite ubumuga bw’uruhu basaba ko hashyirwaho gahunda ihoraho yo guhugura abaganga ku ndwara zibibasira, cyane cyane kanseri y’uruhu, ndetse n’uburyo bwo kubarinda izuba. Basabye ko hashyirwa mu mashuri n’ibigo nderabuzima imfashanyigisho igaragaza uko kanseri y’uruhu itangira, ibimenyetso byayo, n’uburyo bwo kuyirinda. Ibi, ngo byafasha n’abana bafite ubumuga bw’uruhu kumenya uko bitwara n’uko babungabunga ubuzima bwabo.

Abajyanama b’ubuzima nabo barasabwa kugira uruhare mu kumenya abafite ubumuga bw’uruhu mu midugudu yabo, kugira ngo babashe kubegera, babafashe kubona serivisi z’ubuvuzi, babahugure ku kwirinda izuba, ndetse banabashe kubona amavuta arinda uruhu (crèmes solaires), amashati y’amaboko maremare, n’ingofero ndetse n’amalinete

Ikindi cyagaragajwe ni ihungabana rishingiye ku ihohoterwa ababyeyi b’abana bafite albinisme bakunze guhura naryo. Hari ababyeyi bavuze ko iyo bamaze kubyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu, bahura n’ivangura n’ihohoterwa mu miryango no mu baturanyi. Ibi bituma bamwe bacika intege, ntibajye kwa muganga cyangwa ngo bashake ubufasha ku bana babo.

Binyuze muri ubu bukangurambaga, abafite ubumuga bw’uruhu bemeza ko bashaka kuganira n’ibigo nderabuzima ndetse na minisiteri y’ubuzima kugira ngo hajye hashyirwaho uburyo buhoraho bwo gusuzuma no gukingira kanseri y’uruhu, kuko buri mwaka hari abantu bapfa bayirwaye.

Dr. Nicodeme Hakizimana Executive Director wa OIPPA

Dr. Nicodeme Hakizimana Executive wa OIPPA  yongeyeho ko bashimira  Leta idahwema kubafasha Kandi ko bafite ikizere ko, urugamba barimo bazarubafashamo  yagize Ati:Tugiye gukora imfashanyigisho nto tuyishyiremo buri kantu kose kerekana   uburyo umuntu  ubana n’ubumuga bw’uruhu uko akwiye Kwirinda  kanseri y’uruhu nigihe ahuye  n’ikibazo naho akwiriye kwihutira kugana bakamufasha  “.

Yongeyeho ko utwo dutabo tuzatangwa kwa muganga mu mashuri  Ndetse no mubajyanama bubuzima  ,Kugirango mu gihe batangiye gukora umuganda bajye badutambutsa  Mubitabiriye umuganda Bityo banatambutsemo  ijambo riturisha abafite  ibyo bibazo.

By:Florence Uwamaliya 

Loading