AmakuruMuri Afurika

Nelson Mandela, Umusirikare w’Amahoro wahinduye Isi

Nelson Rolihlahla Mandela, uzwi cyane nka Madiba, yavukiye ku ya 18 Nyakanga 1918 muri Afurika y’Epfo. Yabaye intwari yaharaniye uburenganzira bw’abirabura mu gihe cy’ubutegetsi bw’ivanguramoko buzwi nka Apartheid.

Mandela yinjiye mu ishyaka rya ANC (African National Congress) mu 1942, aho yafatanyije n’urubyiruko gutangiza ibikorwa by’ubutwari. Kubera akarengane yakorerwaga n’abandi birabura, yashinze umutwe w’ingabo witwaga uMkhonto we Sizwe, ushaka ubwisanzure uko byagenda kose.

Mu 1962, yafunzwe, aza guhamwa n’ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu. Yakatiwe gufungwa burundu, ariko yamaze imyaka 27 muri gereza, harimo igihe kinini kuri Robben Island. Muri iryo fungwa, yabaye ikimenyetso cy’ubutwari n’icyizere ku bantu bose barwanira uburenganzira.

Yarekuwe ku ya 11 Gashyantare 1990. Mu 1994, Mandela yabaye Perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo, atangiza urugendo rushya rw’ubumwe n’ubwiyunge. Yashyizeho Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge kugira ngo igihugu gikire ibikomere byatewe n’amateka mabi.

Mandela yahawe igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu 1993. Yitabye Imana ku ya 5 Ukuboza 2013, afite imyaka 95. Ubutwari bwe buzakomeza kuba isomo ku isi yose. Buri mwaka, ku itariki yavukiyemo, isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mandela, nk’urwibutso rw’umuntu wahisemo amahoro aho guhora.

By:Florence Uwamaliya 

Loading