AmakuruMuri Afurika

Amahugurwa y’abanyamakuru b’abagore ku mutekano mu bihe by’intambara hamwe na Judith Basutama

Judith Basutama, umwe mu banyamakuru b’abahanga bakomoka mu gihugu cy’u Burundi, ari mu bikorwa byo guhugura abanyamakuru bagenzi be ku buryo bwo gutara inkuru no gutara amakuru mu bihe by’intambara n’ibyago bikomeye. Uyu munyamakuru w’inararibonye amaze igihe kinini akora mu itangazamakuru ryo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, aho azwiho ubunyamwuga no guharanira itangazamakuru rifite ubunyamwuga, butabogama kandi bufitiye abaturage akamaro.

Judith Basutama, umwe mu banyamakuru b’abahanga bakomoka mu gihugu cy’u Burundi

Judith Basutama yatangiye urugendo rwe mu itangazamakuru mu myaka irenga 15 ishize, akorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi birimo Radio Isanganiro, RPA, ndetse na Bonesha FM, aho yakoraga inkuru zijyanye n’uburenganzira bwa muntu, imibereho y’abaturage n’amahoro.

Kubera ubunararibonye bwe, yakomeje kwagura ibikorwa bye no gufasha abanyamakuru bagenzi be, bituma ajya gukorera n’imiryango mpuzamahanga irimo BBC Media Action, ndetse n’ishyirahamwe IWPR (Institute for War and Peace Reporting), rifasha abanyamakuru gukora inkuru zishingiye ku mahoro n’ubwiyunge.

Kurubu, Judith ari mu Rwanda mu gikorwa cy’ingenzi kigamije guhugura abanyamakuru batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aya mahugurwa yibanda ku buryo abanyamakuru bashobora gutara amakuru mu buryo buboneye kandi butekanye, mu gihe cy’intambara cyangwa ibihe bikomeye nka Jenoside, ibyorezo, cyangwa ibiza.

Judiith  yagiranye  ibiganiro  n’abanyamakuru  bitabiriye amahugurwa, yagize Ati:Umwanditsi w’inkiru agomba  kuba ijwi ry’abose  baba bahuje cyangwa badahuje kugirango impande zose zibone ijambo.’’

Yongeyeho ko , iyo uri mubihe by’intambara si ugusiganwa no kuvuga inkuru ya  mbere  ni Ukurinda Ubuzima bwawe  no gutanga Amakuru atanyuranya n’ukuri.

Judith akomeje kuba umwe mu banyamakuru b’indashyikirwa mu karere, aho ashyira imbere guhugura abandi, kubahugurira kwandika inkuru zifite ireme kandi zitanyuranya n’amahame y’itangazamakuru. 

Judith Basutama yihaye intego yo gufasha abanyamakuru b’akarere kwigira no gutinyuka kwandika inkuru zikomeye, kandi zifite uruhare mu kugarura amahoro no guharanira ukuri. 

Umwanditsi: Florence Uwamaliya

Loading