AmakuruUbuhinzi

Ibanga ry’Abahinzi: uburyo 10 butangaje bwo gukoresha tangawizi (turmeric) ku bimera

Kwirinda imiti yica udukoko n’ifumbire y’imiti yo mu nganda ni ingenzi cyane mu kugira ubutaka bwiza buzira umuze, kandi tangawizi (turmeric) ni uburyo karemano bukora neza.

Dore uburyo 10 ushobora gukoresha tangawizi (turmeric) ku nyungu z’ibimera byawe n’ ubutaka muri rusange.

1. Turmeric irwanya Udusimba tw’Inzige Karemano

Inzige zishobora kuba ikibazo mu murima, ariko impumuro ya tangawizi irazirukana.

Ukubigenza
Suka ifu ya tangawizi ku mu murima urimo ibihingwa, kandi  Ntukoreshe nyinshi cyane, kuko gacye karahagije.

2. Turmeric irwanya Mealybugs (utumatirizi)

Iyo wirukanye inzige, bituma n’ utumatirizi natwo tutaza kubera umuhumuro wa tangawizi.

Ukubigenza
Suka ifu ya tangawizi ku bimera unayizengurutse uruzitiro rw’umurima wose.

3. Turmeric kandi n’ umuti wica udukoko karemano

Tangawizi irwanya udukoko dutandukanye, nko ku dusimba tuzira nk’utwo mu mashu cyangwa utundi twica ibimera.

4. Turmeric irwanya udukoko dutera indwara z’ifumbire

Ifi ya tangawuzi kandi Ifite ubushobozi bwo kurwanya udukoko dutera indwara mu bimera.

Ukubigenza
Fata utuyiko 2 tw’ifu ya tangawizi uyavange mu litiro 1 y’amazi noneho ushake agacupa cyangwa akandi kantu gashobora gupuriza maze ugende ushyira kuri buri gihingwa kirwaye.

5.Turmeric Ivura amabara aza ku mababi

Ibimenyetso by’amabara mabi ku mababi nabyo bikemurwa no gupuriza aya mazi arimo tangawizi ku mababi.

6. Turmeric ivura Indwara ya Powdery Mildew (Akabore k’umweru, ifu y’umweru ikunze kuza ku myembe)

Kugira ngo urwanye iyi ndwara, ushobora kongeramo ibindi binyabutabire karemano.

Ukubigenza Vanga utuyiko 2 tw’ifu ya tangawizi, mililitiro 100 z’amata, n’utuyiko 2 tw’umutobe wa vinegire cyandwa indimu mu litiro 1 y’amazi, noneho ubyuhire ku mababi n’amashami y’igihingwa.

7. Turmeric irinda Indwara y’Igiti cy’Indabo za Rose

Kugira ngo wirinde ko igiti cy’indabo za rose gipfa nyuma yo gutemwa, ukoresha pâte ya tangawizi turmeric

8. Turmeric irinda Kurwara cyangwa kubora kw’ imizi (Root Rot)

Kuvanga tangawizi mu butaka birinda ko imizi yononekara.

9. Ivura igihingwa cya komeretse

Tangawizi ifite ubushobozi bwo gukiza ibikomere by’ibimera
10. Ituma imizi Imera vuba

Tangawizi ishobora gukora nk’ifumbire yihutisha imikurire y’imizi mu gushinga amashami.

Nubwo tangawizi (Turmeric) ari karemano, ukoreshe ikagereranyo gito ku nshuro ya mbere kugira ngo urebe uko igihingwa cyawe kiyakira. Niba ukora ubuhinzi cyangwa ubusitani uharanira kurengera ibidukikije, tangawizi ni igisubizo cyiza kandi cyoroheje.

Umwanditsi wo ku IMENA

Loading