Uncategorized

Ibikorwa n’ intego by ’umushinga SAIP ufasha abahinzi 45000

Itangazamakuru n’abakoresha imbugankoranyambaga bari murugendo rugamije gusuzuma uko umushinga wo guhinga neza no kwihaza mu biribwa (Sustainable Agricultural Intensification and Food Security Project – SAIP) ugeze ku ntego zawo mu karere ka Gatsibo.

Uyu mushinga ufite uruhare rukomeye mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, no gushimangira umutekano w’ibiribwa mu gihugu binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mw’ ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’imishinga (Single Project Implementation Unit – SPIU), ukaba uterwa inkunga n’ ikigega mpuzamahanga cy’Iterambere ry’ubuhinzi n’umutekano w’Ibiribwa (GAFSP – Global Agriculture & Food Security Program) binyuze muri Banki y’Isi

Uyu mushinga ni ingirakamaro ku bahinzi n’abakora ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, kuko ubafasha kwiteza imbere no kubona isoko ry’umusaruro wabo.

Mu ntego zuyu mushinga harimo Kuzamura umusarurow’ubuhinzi binyuze Gushyira mu bikorwa ubuhinzi burengera ikirere, kuhira imyaka, no kunoza uburyo bwo gutunganya ubutaka,

Kwagura isoko n’iterambere ry’inganda zitunganyaumusaruro binyuze muri gahunda yo gufasha ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, kunoza uburyo bwo kubika umusaruro nyuma yo kuwusarura, no guhuza abahinzi n’amasoko.

Harimo kandi no Kongerera abahinzi ubushobozi gutanga amahugurwa mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ubuhinzi, imiyoborere y’amakoperative, n’imikoreshereze y’ubuhinzi bugezweho.

Gukoresha neza ubutaka n’amazi mu buryo burambye no gushora imari mu bikorwa byo kuhira imyaka, kurinda inkombe z’imigezi n’imisozi, no guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije.

Kunoza imirire n’umutekano w’ibiribwa Guteza imbere indyo yuzuye no gushimangira uburyo bwo kubona ibiribwa bikwiye.

Uyu mushinga watwaye asaga Miliyoni $20 z’ amadolari, ukaba ufasha abahinzi bagera ku 45000 bibumbiye mu makoperative abarizwa mu turere 20 two mu ntara 3 arizo, Intara y’ Amajyepfo, Iburasirazuba n’ Iburengerazuba, bikaba byitezweko bazongeraho abanda bahinzi 2000.

Umwanditsi w’ Imena

Loading