AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Indirimbo nshya, Mvuge Iki? y’ umuramyikazi MUTESI GASANA yagiye hanze.

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana MUTESI GASANA yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mvuge Iki?’

Iyi ndirimbo yayiririmbye agamije kwibutsa akamaro k’amasengesho mu gukuraho ibibazo bya muntu cyangwa se kubishakira ibisubizo biturutse ku Mana Nyiribiremwa.

Ati: “Iyi ndirimbo yibutsa ko iyo dusenze dusubizwa kandi Imana Yacu yumva uyitakambiye wese afite umutima umenetse kandi afite ukwemera, nk’uko Hezekiya yasenze agiye gupfa Imana ikamwongerera igihe cyo kubaho,”

Mu minsi mike ishize, Mutesi Gasana nabwo yashyize hanze indi ndirimbo yise ‘God of The Midnight Hour’ , indirimbo yahembuye imitima ya benshi kuko ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo Kwizera Imana mu bihe bikomeye.

By’umwihariko, ibihangano bya Mutesi Gasana bizwiho kuba byuzuye ubutumwa bugaruka ku kwizera, kubabarira, no gukomeza umurongo w’ibyo Bibiliya yigisha.

Mutesi Gasana afite indirimbo nyinshi zikomeye ziramya Imana mu ndimi zitandukanye. Aha Twavuga nka “Nitaimba Neema Zako,” “Ijwi Ry’umukunzi,” “Waratumenye,” “Ubuntu Bwawe Mwami,” na “You Deserve the Glory” zose mu njyana nziza ya gospel.

Loading