AmakuruFeature NewsImyidagaduro

Kasesa Distillers Yongereye Imbaraga Mu Kwegereza Ibinyobwa byabo Abaturage

Uruganda Rumaze kuba ubukombe hano mu Rwanda ndetse no Hanze yarwo rukora inzoga zitandukanye za Likeri( liquor), Kasesa Distillers and Distributors Ltd, rurifuza Kwegereza abanyarwanda Ibyiza bisangwa mu binyobwa byabo.

Mukiganiro Ubuyobozi Bwa Kasesa Distillers and Distributors Ltd bagiranye n’itangazamakuru, batangaje ko bagiye kugera kure mu Buryo bwo kumenyekanisha Ibinyobwa byabo kuburyo n’umuturage wo hasi azamenya Ibyiza Biri mu binyobwa bya Kasesa Distillers.

Janvier Nyabyenda, ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’uruganda rwa Kasesa Distillers and Distributors Ltd yagize Ati. “Uruganda rwacu rufite uburambe mu kazi kuko Rumaze imyaka 10 irenga rutangiye gukorera mu Rwanda Kandi tukaba dukora mu Buryo bwemewe n’amategeko, uyu munsi rero uruganda rukaba rwaragutse ndetse Ubu dukora ibyo kunywa Biri mu moko atandukanye agera Ku 5.”

Yakomeje agira Ati. “Turifuza kubigeza Ku batura Rwanda ntabatabizi nabo bakabimenya kuko bifite umwihariko Kandi nkuko nabivuze haruguru imyaka 10 irenga, ishize dukora yo ubwayo ikwereka ko dufite ubumenyi buhagije n’umwihariko mu byo dukora.”

Ikindi Turateganya kwegeraza umuturage uko bishoboka Kose Kandi ntago aribyo gusa kuko hazaba hari n’amahirwe yo kuba abacuruzi bazarangura byinshi bashobora kuzagabanyirizwa ibiciro ndetse abandi bagatsindira ibihembo bitandukanye.

Nanone kandi tuzaba dufite umwanya wo guha urubyiruko ndetse n’abandi bafite Impano zitandukanye kwigaragaza Aho abazitwara neza nabo bazahembwa na Kasesa Distillers and Distributors Ltd.

Kasesa Distillers and Distributors Ltd, bamenyekanye cyane ku kinyobwa cyafashe Indi ntera aricyo Professor Waragi kuko uwayinyoye atabura kuyirahira.


Ibindi binyobwa bikorwa na Kasesa Distillers harimo Kasesa Pure Waragi, African Gin Nayo yaciye ibintu, Cabinet Coconut Waragi, Nayo ikundwa n’abari n’abategarugori n’izindi ngeri, hakaza nanone Kasesa Waragi nayo igenda yigarurira imitima ya Benshi.

Loading