AmakuruIyobokamana

Nyuma y’Ibyifuzo Bya Benshi Rwanda Shima Imana Yagarutse

Igiterane Rwanda Shima Imana gitegurwa n’ Itorero rya Gikristo ry’u Rwanda cyongeye kugarukana intego yo gushima Imana kubera aho u Rwanda rugeze mw’iterambere ry’imyaka 30 ishize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuruyu wa 2 Tariki 24 Nzeri 2024, Umuyobozi wungirije muri PEACE Plan Rwanda, Bwana Charles Buregeya Mugisha na Mugenzi we Amb Dr. Charles Murigande, Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana Bagaragaje ko mu bihe byahise umunyarwanda ntagaciro yahabwaga kuruhando mpuzamahanga ndetse hamwe iyo bamenyaga ko uri umunyarwanda hari igihe baguhungaga bakakugirira ubwoba.

Umuyobozi wungirije muri PEACE Plan Rwanda, Charles Buregeya Mugisha, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside, ibintu byinshi byari byarangiritse, n’abantu barataye icyizere.

Ati “Imana yadukoreye ibintu bitangaje, yaduhaye amahoro. Kera iyo wavaga mu Rwanda ukajya ahantu abantu baragutinyaga, ariko ubu iyo uvuze ko uri Umunyarwanda abantu barakwegera, bagashaka kukubaza u Rwanda, ibyo mwakoze, naho mugeze.”

Dr. Charles Murigande wavuze ko mu myaka nk’itandatu ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda waruvugaga abantu bagakuka imitima; ndetse aho ugeze wakwivuga bagahunga.

Dr. Charles Murigande Ati “Mu 1995, 1996 kugeza no mu 2000 ye, iyo wajyaga hirya no hino ukavuga ko uri Umunyarwanda abantu barakwitazaga. Iyo wabaga uri muri ‘ascenseur’ bakakubaza ngo uvuye he? Ukavuga ko uvuye mu Rwanda, n’uwabaga yakanze ko agiye muri etage ya 25 yakandaga nk’iya kane kugira ngo ahite asohoka.”

Igiterane Rwanda Shima Imana cyatangiye mu mwaka wa 2012. Cyikaba gihuza amatorero n’amadini yose ashingiye ku kwizera kwa gikirisitu mu gihugu hose kugira ngo basenge kandi batange ituro ry’ishimwe ku bintu byinshi, harimo n’urugendo rwo Kuva mu bihe bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Intego nyamukuru z’iki gikorwa zirimo guha amahirwe abanyarwanda bose guha Imana ishimwe rikomeye ry’iterambere ry’ igihugu kimaze kugeraho, ndetse no gutoza Abanyarwanda umuco wo gushimira Imana.

Rwanda Shima Imana igiye kongera kuba nyuma yaho hari hashize imyaka 7 itaba kuko igiterane cyaherukaga kuba muri 2017 Kandi nabwo Kiba Ku rwego rw’umudugudu Aho kuba muri stade Amahoro nkuko byari bisanzwe.

Umwanditsi: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading