Utuntu n'utundi

AMAGAMBO 48 YAHINDURA UBUZIMA(quotes) YAVUZWE NA “JACK MA”

Jack ma ni umuherwe w’umushinwa wavutse tariki 10 nzeri 1964 akaba ari nyiri company ya alibaba ikorera kuri murandasi yamenyekanye cyane mugutumizwaho ibicuruzwa mubushinwa kugiciro gito. Yavukiye mumuryango ukennye akuze akoraho nkuyobora ba mukerarugendo igihe gito. Ariko ibyo ntibyamubujije gukoresha ingufu za murandasi(internet) akubaka sosiyete yambere ikomeye ikorera kuri murandasi mu bushinwa. Azwiho kandi gusangiza inkuru yubuzima n’ibitekerezo bye urubyiruko,abashabitsi(entrepreneur)n’abandi.Jack ma ni urugero rwiza rw’umuntu wakoze cyane akagera ahantu hashimishije cyane kurwego rw’isi Mu binyacumi bicye cyane muri ibi bihe bigezweho.

Yavuze amagabo menshi meza yahindura ubuzima bwawe.

Yaravuze ati:

1.Niba ukiri umukene ufite imyaka 35, ubukene urabukwiriye.

2.Isi izibagirwa ibyo wavuze ariko ntizigera yibagirwa ibyo wakoze

3.Banyise ngo ndi umusazi jack. Ntekereza ko gusara ari byiza. Turi abasazi ariko ntituri ibigoryi

4.Sinshaka gukundwa nshaka kubahwa.

5.Ntugakorane business na leta. Muzakundane ariko ntimuzashyingiranwe.

6.Niba ukiri Muto, ugomba kwita cyane kugukoresha ubwonko kurusha imbaraga.

7.Burya ntiwabasha kumenya ingano yibyo wabasha gukora mubuzima bwawe.

8.Amahirwe burya aba ari ahahora ibibazo.

9.Ntiwarangiza umushinga w’imyaka 20 mumyaka 2.

10.Niba hari inkwavu 9 kubutaka ukifuza gufatamo rumwe, ba arirwo uhanga amaso gusa.

11.Ikintu cyingenzi cyane ugomba kugira ni “ukwihangana(gutegereza wihanganye)”

12.Ubuzima ni buto kandi bwiza. Rero ntugakomeze cyane akazi. Ryoherwa n’ubuzima.

13.Ubwo KCF yazaga gukorera mubushinwa, abantu 24 bagiye gusaba akazi, 23 barakabonye,uretse njye njyenyine bakimye.

14.Rimwe byibuze mubuzima bwawe,gerageza ikintu. Ugikoreho cyane. Ugerageze uhinduke. Nta kibi kizakubaho.

15.Niba ushaka gutsinda muri iki kinyejana cya 21, ha abandi akazi, abo bandi kandi babe bafite ubuhanga kukurenza. Ibyo nubikora uzatsinda.

16.Niba ufite ikipe nziza kandi izi icyo gukora,umwe muri twe azatsinda icumi muri bo.

17.Niba ufite imitekerereze itandukanye, uzinjiza ibitandukanye.

18.Umuyobozi nyawe ntashobora kugereranya ubwenge bwe nubwabakozi be.

19.Tuzabishobora kuko tukiri bato kandi tutajya tuva kwizima.

20.Ntitwigeze tubura amafaranga, ahubwo twabuze abantu bafite inzozi kandi bakwemera kuzipfira.

21.Gutsinda no gukira ntibiva mubintu ahubwo biva mu kwita kubakiriya n’abakozi bawe.

22.Fasha urubyiruko. Fasha abasore bato. Kuko abasore bato bazavamo banini. Urubyiruko ruzakurana urubuto wababibye mubitekerezo byabo. Hanyuma nibamara gukura, bahindure isi.

23.Akazi kanjye nugufasha abantu benshi bakabona akazi.

24.Wakwigira kubo muhanganye, ariko ntuzigere ubigana. Nubigana uzapfa.

25.Muri iyi minsi gukorera amafaranga biroroshye. Ariko gukorera amafaranga witaye kuri sosiyete no guteza imbere(guhindira) isi byo birakomeye.

26.Abakiriya nibagukunda, Leta nayo ntakabuza izagukunda.

27.Sinshaka ko abantu bagira imifuka ibyimbye nyamara mumutwe harimo ubusa.

28. 30% byabantu ntibazakwizera. Ntugatume abo mukorana n’abakozi bagukorera. Ahubwo bareke bakore bagamije intego imwe.

29.Ntukite cyane kubibazo uhurira nabyo murugendo rwawe.ahubwo burigihe ujye uhorana inzozi wahoranye ujya kurutangira kumunsi wa mbere Bizatuma uhora ufite umurava nubushake bwo kurwanya ibigupfobya.

30.Ese niba utarigeze narimwe ubigerageza wabwirwa niki niba harimo amahirwe?

31.Nutava kwizima, uraba ugifite amahirwe

32.Burya amahirwe buri wese atabona niyo mahirwe y’ukuri.

33.Twishimiye ejo hashije,ariko turashaka ejo hazaza heza.

34.Ntacyo bimbwiye nintsindwa. Byibuze haricyo mpaye abandi.nintsindwa undi azatsinda.

35.Umuyobozi mwiza wa business aruta business nziza.

36.Ibagirwe abo muhanganye ahubwo uhange amaso yawe kubakiriya.

37.Uyu munsi ni mubi, yewe nejo hari habi, ariko umunsi ukurikira ejo ni mwiza.

38.Abasazi nibo bonyine bakoresha umunwa bavuga. Umunyabwenge akoresha ubwonko bwe naho umunyabuhanga agakoresha umutima we.

39.Munzira igana insinzi uzamenya ko abatsinda Atari babandi bahora barira,baganya bitotombera ibitagenda neza burigihe.

40.Ntugahanganire kubiciro,ahubwo wowe hanganira kugutanga service zinoze no guhanga udushya.

41.Ntukeneye abambere ngo mube muri kumwe, ahubwo ukeneye abantu bukuri.

42.Iyo tubonye amafaranga dutangira gukora amakosa.

43.Biragoye kumenya isi yaha hanze, ariko wowe uriyizi. Uzi ibyo ukeneye nibyo ushaka. Niba wiyizi neza wakwihindura wihuza nisi yo hanze aha.

44.Niba dushaka guhindura isi,tubanze duhinduke ubwacu.

45.Mbere yo kugira imyaka 30,korera ibigo biciriritse, wige kugira umuhate n’icyerekezo, wige kugira inzozi.

46.Sinigeze ntekereza ko amafaranga mfite ari ayanjye.naya rubanda nyamwinshi.

47.Aho kwigira kunsinzi yabandi, igira kumakosa yabo. Abantu benshi basangiye impamvu yo gutsindwa, naho abatsinda batsinda kubera impamvu zitandukanye.

48.Kuza ubwonko, ukuze umuco, ukuze indangagaciro, ukuze ibyo wifuza kugeraho. Nkeka ko ubushinwa buri kugendera kuri icyi kerekezo.

Ngayo rero amagambo y’ubwenge bwinshi yavuzwe n’umuherwe jack ma, nizereko abigishije byinshi cyane.

Hari umuhanga umwe wavuze ngo ibyo ukunda gusoma nibyo uhinduka. Dukunde rero gusoma amagambo yubwenge bityo duhore dukura(twaguka) mubitekerezo.

Source:Menyukuri

Loading