GS Camp Kigali: Abarezi n’abana barishimira ibyiza bya gahunda yo kurira ku ishuri

Mu gihe igihembwe cya kabiri cy’amashuri abanza n’ayishumbuye cyatangiye kuri uyu wa 10 Mutarama 2022 mu gihugu hose, abanyeshuri n’abarezi bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali (GS Camp Kigali) barishimira ibyiza bagezeho babikesha gahunda yashyizweho na Leta y’uko abana bose bagomba gufata amafunguro ya sasita bari ku ishuri.

Abanyeshuri n’abarezi bo muri GS Camp Kigali baravuga ko kuba harashyizweho gahunga y’uko abanyeshuri bafatira ibyokurya bya sasita ku ishuri, byatumye abanyeshuri barushaho kugera kuri byinshi birimo gutsinda amasomo bihabwa ndetse no kurushaho kugira ubusabane hagati yabo.

Nk’uko byagaragajwe n’abanyeshuri b’iki kigo ndetse n’abarezi ngo kuba abana batagitaha gufata amafunguro iwabo saa sita, byatumye umwanya bakoreshaga bataha ndetse banagaruka ku ishuri bawubyaza umusaruro wo kuba basubira mu masomo bize nyuma yo gufata amafunguro ndetse bakaba batagikererwa ngo babe bacikanwa n’amasomo.

Umwe mu bana biga muri iki kigo yagize ati: “Kiriya gihe abana bataha bakagaruka bagiye kurya, hari igihe yatahaga agakererwa akagaruka asnga amasomo yamucitse. Ariko ubu tudasohoka tukaba turira mu kigo urarya warangiza kurya ukajya kwiga, kiriya gihe amasomo yaducikaga ubu ntakiducika.”

Mugenzi we yagize ati: “Bituma tubona umwanya wo gusuburamo amasomo twize, ariko iyo ugiye kurya hanze ubura umwanya wo kwiga ukagera ku ishuri amasaha yagiye.”

 

Si aba banyeshuri bashima iby’iza by’iyi gahunga kuko na Rwema Daniel, Umuyobozi w’iri shuri cya Camp Kigali wungirije ushinzwe imyitwarire, avuga ko iyi gahunda yashyizweho y’uko abana barya ku ishuri byagize icyo byongera ku myingire y’abana ndetse ngo ikigero cyabatsinda amasomo cyarazamutse, byongeye kandi ngo iyi gahunda yanatumye ubusabane hagati mu bana bwiyongera.

Yagize ati: “Yarafashije cyane, uruhande rumwe yafashijemo ni muri ya miryango itishoboye. Hari aho usanga batabona ifunguro rya kumanywa, babona ifunguro rya nijoro gusa, ku manywa abana bakabwirirwa, abameze gutyo rero usanga bararyungukiyemo. Ikindi buriya iyo abantu basangira barrakundana, urukundo ruriyongera……..”

“iyo abantu basangira ubusabane kumvikana birushaho kwiyongera, icya gatatu kwakundi abana bajyaga basohoka bagera hanze bakaba bagira nk’umuco wenda wo gukererwa, ubu ntibagikererwa barira ku gihe, bamara gufungura bagakora amasuku mu mashuri yabo, barangiza bakajya mu mashuri ku gihe. Twungutsemo byinshi cyane……..imitsindire yarazamutse kuko ya masaha batakazaga bagiye hanze ntibakiyatakaza.”

Rwema Daniel ushinzwe imyitwarire muri GS Camp Kigali

 

Umuyobozi w’iki kigo cya GS Camp Kigali, Niyonsenga Jean de Dieu, nawe avuga ko iyi gahunda yatumye urwego rw’imitsindire y’abana biga muri iki kigo ayoboye ruzamuka ugureranije n’uko mbere byari bimeze, ndetse akaba yemezako ubusabane n’urukundo bikomeje kwiyongera hagati mu banyeshuri.

Yagize ati: “urebye urwego rw’imitsindire iyo ugereranyije n’ibijembwe byo mu myaka yashize ubona ko hari ikiyongereyeho, bungutse igihe cyo kwiga nabo barimo bariga umunsi wose, barafata amafunguro bakabona umwanya wo kuruhuka……..ariko ubona ko hariho n’ubundi buryo byabongereye n’ubucuti, imibanire yabo yateye imbere.”

Umuyobozi wa GS Camp Kigali, Niyonsenga Jean de Dieu

 

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, ubwo igihembwe cya kabiri cyatangiraga uyu muyobozi avuga ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza bagize ubwitabire buri ku kigero cya 95% naho abo mu mashuri yisumbuye bagira ubwitabire ku kigero nk’icya 78%.

Urwunge rw’Amashuri rwa Camp Kiggali (GS Camp Kigali) rwigamo abanyeshuri ibihumbi bitatu n’ijana na makumyabiri na batanu (3125) bari mu byiciro bitandukanye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *