GATSIBO:HAKOZWE UBUKANGURAMBAGA BWO GUSUBIZA ABANA MU ISHURI BABYARIYE IWABO

Mu Karere ka Gatsibo      yahujwe  inzego zitandukanye z’ubuyobozi kubufatanye n’umufatanyabikorwa Empower Rwanda hagamijwe Gusesengura inzitizi zibuza abana babyariye iwabo muri bino bihe bya  covid-19   gusubira mu ishuri no gufata ingamba mu kuzikemura.

Umuyobozi wa Empower Rwanda Kabatesi Olivia yavuze ko nubwo abana babyariye iwabo ariko bagifite uburenganzira burimo kwitabwaho n’ababyeyi harimo no gusubizwa mu ishuri.

Bamwe mu bana b’abakobwa babyariye iwabo bavuga ko zimwe mu mbogamizi zituma badasubira mu ishuri aruko badafite abo basigira abana babo kuko usanga imiryango yabo ikennye idashobora kwita ku bana b’impinja.

Umuyobozi wa Empower Rwanda Kabatesi Olivia

Ababyeyi bavuga ko kubera ubushobozi bucye baba bafite,badashobora kubona ubushobozi bwo gusubiza abana mu mahuri no kubona ibikoresho by’ishuri birimo imyambaro,amakayi n’amafaranga y’ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye ababyeyi kugira inshingano zo kurera abana babo no kubaha iby’ibanze bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard

Kantengwa Mary, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakanguriye abana kunyurwa n’ibyo ababyeyi babo babaha bakirinda ababashuka

Umuyobozi wa Empower Rwanda yavuze ko mu bushakashatsi bakoze bwagaragaje ko abana b’abakobwa batigishijwe ubuzima bw’imyororokere bityo bakaba bamenya ibihe byabo,mu rwego rwo kurwanya no gukumira inda zidateganyijwe hagiyeho gahunda yo kwigisha abana n’ababyeyi babo.

Biteganyijwe ko abana b’abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 400 bo mu karere ka Gatsibo bagiye gusubizwa mu ishuri barimo 100 bazafashwa na Empower Rwanda umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo.

Bakaba basaba inzego z’Umutekano, kugumabagacunga abagizi banabi bahohotera abana baba shukisha amafaranga nibindi  by’uduhenda abana ,banasaba abanyamategeko,kubaba hafi bakazajya babafasha kubabiranisha abo bagizi banabi bahohotera abana. n’ ababyeyi bagashyiramo imbaraga  zogufasha abana mugusubira mu ishuri bakita kubana  babasigiye

By: Gasirikare Yves

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *