Umusaruro wo guca ibyuma ku mutekano mu Mujyi wa Kigali
Polisi y’u Rwanda ivuga ko guca inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’izizwi nk’ibyuma byagize uruhare mu kugabanya ibyaha by’urugomo, amakimbirane yo mu ngo n’impanuka zo mu muhanda byaterwaga n’ababinywaga, mu gihe abaturage bo mu bice by’Umujyi wa Kigali bari baribasiwe na zo bagaragaza ko bongeye kugira umutekano n’amahoro mu miryango yabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yasobanuye ko mu gusuzuma izo nzoga harebwe ku bizigize, uburyo zakozwemo n’ubushobozi bw’abazikoze, ingaruka zigira ku buzima bw’abazinywa ndetse n’uruhare zishobora kugira mu guhungabanya umutekano.
Yagize ati: “Iyo tuvuze inzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa ibyuma, tureba ibintu bitatu. Icya mbere ni ibizikoze, tukareba niba zarakozwe n’ababifitiye ububasha kandi zigakorwa ku gipimo gikwiye. Hakurikiraho kureba ingaruka zigira ku bazinyoye, ndetse n’ingaruka zishobora kugira ku mutekano w’igihugu.”
Yavuze ko mu bihe byashize izo nzoga zagiye ziteza ibibazo birimo gupfa kw’abantu, uburwayi bukomeye, gutakaza ubushobozi bwo gukora no kudashobora gutunga imiryango nk’uko bisanzwe.
Ibyuma byari inkomoko y’ibyaha n’umutekano muke
CIP Gahonzire yavuze ko ahantu hacururizwaga kandi hakanywerwa izo nzoga hakunze kugaragara ibyaha birimo ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu ngo no guhungabanya ituze rusange.
Yatanze urugero rw’ikibazo cyabereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, aho umugabo wari wanyoye ibyuma yishe umugore we, nyuma akaza gufatwa akavuga ko yamwishe yibwira ko ari ijyini (idayimoni).
Yagize ati: “Umuntu wazinywaga yashoboraga gukora ikintu kigaragaza ko ubumuntu bwamushizemo, akagikora bunyamaswa. Twigeze kugira ikibazo mu Murenge wa Kinyinya aho umugabo yasinze ibyuma yica umugore we, amaze gutabwa muri yombi avuga ko yicaga ijyini.”
Yavuze ko ibyo binyobwa byanajyanaga n’ibindi bikorwa by’urugomo, aho abagore n’abagabo barwanaga, hakabaho induru n’amakimbirane byatumaga abaturage batagira ituze.
Hari uduce twari twarabaye indiri y’ibyaha
CIP Gahonzire yavuze ko hari uduce two mu Mujyi wa Kigali twari twaramenyekanye kubera ibibazo byaterwaga n’ibi binyobwa, atanga urugero rw’ahazwi nko ku Isi ya Cyenda, mu Murenge wa Kimisagara.
Yavuze ko muri ako gace wasangaga hahurira abantu banywa izo nzoga, bagasinda, bagatukana, bakarwana, hakagaragaramo uburaya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Ku Isi ya Cyenda wasangaga izo nzoga ari nyinshi, abazinywa bagasinda, bakarwana, bagatukana, hakaba n’uburaya. Abaturage bahaturiye bakabura umutekano, kuko hanagaragaragamo ibindi biyobyabwenge, ubujura aho abantu bibaga mu duce dutandukanye bakajya kubicururiza aho ngaho.”
Impanuka zo mu muhanda na zo zaragabanutse
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yavuze ko kunywa ibyuma byagiraga ingaruka no ku mutekano wo mu muhanda mu buryo bugaragara, aho abashoferi bamwe batwaraga ibinyabiziga basinze, bikaba byaratezaga impanuka zahitanaga abantu cyangwa zigakomeretsa abandi.
Yavuze ko hari abashoferi barangizaga akazi bakanywa izo nzoga aho kuruhuka, ariko nyuma bakongera gutwara ibinyabiziga, bamwe bakabasanga basinziriye kuri vola cyangwa imodoka zarenze umuhanda.
Yagize ati: “Ku makamyo wasangaga umushoferi yiriwe akora, aho gutaha ngo ajye kuruhuka akanywa, wareba ugasanga yasinziriye kuri vola cyangwa imodoka yayirengeje umuhanda.”
Yagaragaje ko kuva ibyuma byacibwa, impanuka zo mu muhanda zigikomeza kubaho, ariko ko iziboneka ari impanuka zitagizwemo uruhare n’ubusinzi bukabije.
Ati: “Kuva ibyuma byacibwa, impanuka ziraba ariko ukabona ko ari impanuka koko, nta muntu wabigizemo uruhare.”
Abaturage bongeye kugira amahoro mu ngo
CIP Gahonzire yavuze ko mu gihe cy’amezi agera kuri atatu bari bamaze bahangana n’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibi binyobwa, hagaragaye impinduka mu mibereho y’abaturage, cyane cyane mu miryango yari yarazahajwe n’ubusinzi.
Yavuze ko mu biganiro bagirana n’abaturage, hari abagaragaza ko icyemezo cyo guca ibyuma cyari cyaratinze, bitewe n’ibibazo byari byarateje mu buzima bwabo.
Yagize ati: “Iyo tuganira n’abaturage bakubwira ko uyu mwanzuro wari waratinze. Hari umugore ukubwira ati ‘nongeye kuba Cherie’, umugabo asigaye akorera amafaranga nanjye nkayabonaho.”
Yakomeje avuga ko hari n’abaturage bagaragaza ko amakimbirane yo mu ngo yagabanutse, cyane cyane ayaterwaga no kudatanga amafaranga y’ishuri ry’abana, gutaha basinze no kutuzuza inshingano zo mu rugo.
Abacuruzi bakoresha amayeri mu guhisha ibyuma
CIP Gahonzire yavuze ko nubwo hari abacuruzi bamaze guhagarika gucuruza izo nzoga, hari abandi bagerageza gukoresha amayeri kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo mu ibanga.
Yatanze urugero rw’umucuruzi wafashwe acuruza ibyuma abihisha mu macupa asanzwe y’amazi, ku buryo umukiriya yasabaga amazi bakamusukiramo inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Umukiriya yarazaga agasaba amazi, umucuruzi akamusukiramo icyuma akamuhereza ku buryo umuntu uri hafi aho atamenya ibyo ari byo.”
Yavuze ko Polisi yabimenye ibikesha amakuru yatanzwe n’abaturage, igatumayo umupolisi wigize umukiriya, na we agasaba icyuma akagihabwa.
Ati: “Umupolisi wacu yagiye asaba na we bamuha inzoga, ubwo twahise tujya gusaka dusangayo amakarito menshi y’inzoga, turamufunga n’akabari ke karafungwa.”
Yongeyeho ko ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage ububi bw’ibi binyobwa buzakomeza, hagamijwe ko ababifite babishyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo bimenwe.
Yagize ati: “Ntabwo abantu bose bahindukira rimwe. Abafite izo nzoga turacyababwira ngo bazizane tuzijye kuzimena. Hari n’abakizifite kugeza ubu, ariko uzanga kumva ibyo tumubwira tuzamufunga. Uzazituzanira akavuga ati ‘ngizi nari narazihishe’, tuzajya tuzimena.”
Yihanangirije abacuruzi bakomeje kwica amabwiriza, cyane cyane abafungirwa utubari inzego z’umutekano zamara kuhava bakongera kudufungura.
Urubyiruko rukwiye gutegura ejo hazaza hakiri kare
CIP Gahonzire yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, avuga ko imyaka y’ubuto ari yo igomba gukoreshwa mu kwitegura ejo hazaza.
Yavuze ko umuntu wifuza kuzaba umubyeyi mwiza, umuyobozi wubashywe cyangwa umuturage ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu agomba gutangira kubyitegura akiri muto.
Yagize ati: “Niba uteganya kuzaba umugabo mwiza w’icyubahiro, ukorera Igihugu, ugatera imbere n’umuryango wawe, ukagira n’amasaziro meza, ntabwo uzabitegura ugeze ku myaka 50. Ni ibintu bitegurwa kare ukiri muto.”
Yakomeje agira ati: “Niba mu myaka yawe yo gukora cyane uri kuyisimbuza kwinywera no kujya mu kabari, ya myaka y’ubukure uzayigeramo utagifite imbaraga zo gukora kandi ukeneye kubaho neza.”
