RDC: Ibinyamakuru byabujijwe gutangaza inkuru za Kabila na FRN

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Kugenzura Itangazamakuru n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CSAC), Christian Bosembe, yatangaje ko ibitangazamakuru bibujijwe gutangaza inkuru za Joseph Kabila cyangwa iz’umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation wahuriyemo Kabila n’abahoze muri AFC/M23.

Aya mabwirizi Bosemba yayatangaje ku wa 19 Ukwakira 2026, avuga ko ibitangazamakuru bizayarengaho bishobora gufatirwa ibihano birimo no guhagarikwa.

Uyu muyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’ibinyamakuru n’imiyoboro y’itumanaho yasobanuye ko impamvu bategetse abanyamakuru, abasesenguzi n’abakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga kutavuga inkuru za Joseph na FRN ari mu mujyo wo kwirinda ibikorwa byafatwa nk’ibishyigikira uwo mutwe.

Bosembe yavuze ko no gutegura ikiganiro kigamije kubaza Kabila ibibazo ku byo ashinjwa bidakwiye kuko ngo kuba ‘yarayoboye RDC imyaka 18, nyuma akaza gufata intwaro bidakwiye’.

Yavuze ko abanyamakuru bagifite uburenganzira bwo gutara no gutangaza amakuru ajyanye na FRN, ariko ko bagomba kwitondera intego y’inkuru n’uburyo iteguye.

Yihanangirije ibitangazamakuru bishobora kugaragaza uyu mutwe wa politiki n’igisirikare nk’uwemewe mu rwego rwa politiki cyangwa kuwugaragaza mu buryo bushishikariza abantu kuwushyigikira.

Ati “Nta rukiko rwabyemeje ariko ingingo ya gatandatu y’itegeko rigenga Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’ibinyamakuru n’imiyoboro y’itumanaho, ivuga ko itangazamakuru ribujijwe gusingiza ibyaha no gushishikariza abantu urugomo. Niyo mpamvu twafashe icyo cyemezo.”

Si bwo bwa mbere Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Kugenzura Itangazamakuru n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CSAC), Christian Bosembe, ashyizeho amabwiriza abuza ibitangazamakuru gutangaza inkuru za Kabila.

Mu 2025 nabwo yari yarabujije ibitangazamakuru kuvuga inkuru zimeze nk’iziha urubuga Joseph Kabila n’ishyaka rya PPRD yabagamo.

Yari yaranabujije ibitangazamakuru kandi gutangaza inkuru zivuga ko inyeshyamba za AFC/M23 zatsinze Ingabo za Leta ku rugamba.

Christian Bosembe yatangaje ko ibinyamakuru byo muri RDC bitemerewe gutangaza inkuru kuri Kabila na FRN

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *