Tanzania: Jihan Dimack watwaye ikamba rya Miss Grand International’ yakiriwe nk’umwamikazi

Jihan Dimack ukubutse muri Thaïlande aho yaherewe ikamba mpuzamahanga aherutse gutsindira rya ‘Miss Grand International’ rya 2026 yakiriwe nk’umwamikazi muri Tanzania.

Jihan Mohin Dimackahita uzwi nka Jihan Dimack, yatwaye kandi yambikwa iri kamba ku wa 10 Ukwakira 2026, ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 14.

Kuri uyu wa 17 Ukwakira ni bwo uyu mukobwa waciye agahigo ko kuba Umunyafurika wa mbere utwaye iri kamba yakiriwe muri Tanzania.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Julius Nyerere, yakiriwe n’Abanya-Tanzania benshi barimo n’umuhanzi Rayvanny, umukobwa ufite ikamba rya Miss Universe Tanzania 2026 ndetse n’abamugaragiye bahita batera indirimbo yo kumuha ikaze.

Abandi bitabiriye barimo Minisitiri w’Itangazamakuru, Imikino, Umuco n’Ubugeni, Paul Makonda. Uyu mukobwa yagezeho asagwa n’ibyishimo azamura ibendera rya Tanzania mu kirere.

Yatwawe mu modoka yarimbishijwe mu buco gakondo wa Tanzania. Yaherekejwe n’ibinyabiziga byinshi birimo n’iby’inzego zari zimucungiye umutekano.

Jihan Dimack yatwaye iri kamba, akorera mu ngata Umunya-Philippines, Emma Mary Tiglao wari ufite iry’umwaka ushize.

Uyu Munya-Tanzania yatwaye irindi kamba rya ‘Miss Popular Vote’ nk’uwatowe cyane kurusha abandi muri iri rushanwa.

Iri kamba ryo yarikesheje ubukangurambaga bwakozwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Tanzania.

Jihan Dimack aherutse kwegukana ikamba rya Miss Grand International

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *