Trump yahagaritse gahunda yo kwerekana imbonankubone iraswa rya Nidal Hasan
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yahagaritse gahunda yo kwerekana imbonankubone iraswa rya Nidal Hasan, wahoze ari umuganga w’indwara zo mu mutwe mu ngabo z’iki gihugu, wishe abasirikare 13 mu 2009.
Iki cyemezo yagitangaje ku wa Kane, nyuma y’uko hakomeje kwamaganwa gahunda yo kwereka abaturage ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu uyu mugabo yakatiwe.
Trump yavuze ko abantu benshi beza kandi bafite imigambi myiza batifuza kureba Hasan yicwa, bityo ahitamo guhagarika gahunda yo kubyerekana imbonankubone.
Icyakora, yashimangiye ko igihano cy’urupfu kizashyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe, Hasan akicwa arashwe n’itsinda ry’abasirikare.
Ati “Azapfa nk’uko byateganyijwe, arashwe n’itsinda ry’abasirikare, ariko iki gikorwa ntikizerekanwa imbonankubone.”
Trump yavuze ko abona ko kwereka Isi yose iyicwa rya Hasan byashoboraga kuba uburyo bukomeye bwo gukumira ibyaha, binagaragaza uko Amerika ihana abakora ibikorwa by’iterabwoba.
Nubwo abaturage batazabikurikira imbonankubone, yavuze ko imiryango y’abishwe izemererwa kuba aho icyo gihano kizashyirirwa mu bikorwa, ikabyirebera.
Ati “Bakwiye kwibonera ubutabera!”
Hasan yarashe abasirikare 13 batari bafite intwaro, arabica, abandi 32 barakomereka, mu gitero yagabye mu kigo cya gisirikare cya Fort Hood muri Leta ya Texas mu 2009.
Ku wa 5 Ugushyingo uwo mwaka, yinjiye mu nyubako yakorerwagamo ibikorwa by’ubuvuzi irimo abantu benshi, arabarasa. Abasirikare bari bagiye koherezwa mu butumwa bari bahategerereje gusuzumwa no guhabwa inkingo.
Mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yatangaje ko Hasan azicwa arashwe ku wa 3 Ukuboza 2026. Rizaba ari ryo shyirwa mu bikorwa rya mbere ry’igihano cy’urupfu mu butabera bwa gisirikare bwa Amerika mu myaka irenga 60.
Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, yari yatangaje ko iryo raswa rizerekanwa imbonankubone kugira ngo abaturage barikurikirane.
Yavugaga ko abantu bakwiye kumva ko ibikorwa nk’ibyo Hasan yakoze bigira ingaruka zikomeye ku babikoze.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Trump na we yari yagaragaje ko ashyigikiye rwose gahunda yo kwerekana iraswa rya Hasan imbonankubone, nubwo Minisiteri y’Ingabo yari igifata umwanzuro wa nyuma kuri iyo ngingo.
Icyo gihe, yavuze ko atitaye ku buryo Hasan azicwamo, ahubwo ko icy’ingenzi ari uko igihano cye gishyirwa mu bikorwa. Yongeyeho ko abona igihano cy’urupfu ari cyo kimukwiriye.
Gahunda yo kwerekana iraswa rya Hasan yari yateje impaka, zirimo n’izirebana n’intego yo kuryereka rubanda.
Icyemezo gishya cya Trump gihagaritse gusa uburyo abaturage bari kuzareba araswa imbonankubone, mu gihe itariki n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa igihano byagumye uko byari byaratangajwe.

Trump yahagaritse ibyo kwerekana imbonankubone iraswa rya Nidal Hasan
