Inkoni yera irenze kuba inkoni: Abafite ubumuga bwo kutabona basaba koroherezwa kuyibona

Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda batangije icyumweru cyahariwe  inkoni yera ibafasha kugenda no kwigenga, basaba ko yarushaho kuboneka ku giciro kiboroheye n’umuryango nyarwanda ugahindure imyumvire bagahabwa amahirwe n’ay’abandi mu burezi, mu kazi no mu buzima bwa buri munsi.

Ibi byagarutsweho mu nama yabaye ku nshuro ya 18, ifite insanganyamatsiko igaragaza ko inkoni yera irenze kuba inkoni isanzwe, kuko ari igikoresho gifasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kugenda yizeye no kumenyekana mu ruhame.

Papy Sibomana, umwarimu ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko muri sisters nyarwanda ko hari aho uburenganzira bwabo butubahirizwa uko bikwiye.

Yashimangiye ko abafite ubumuga bwo kutabona bakwiriye kugira uburenganzira bwo kwiga, gukora, gusenga no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yasobanuye kandi ko abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bigishwa ubumenyi bubafasha kwigira, burimo gukora amasabune, gutanga serivisi za kudoda,massage, gutegura no gucana imbabura,ndetse no korora inkoko binyuze mu makoperative.

Mugisha Jack, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abafite ubumuga barabona (RUB) yasobanuye ko inkoni yera ifite umwihariko uzwi ku rwego mpuzamahanga, ku buryo uyibonye amenya ko uyikoresha ari umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.

Yagaragaje ko ari igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwabo, bityo ko gikwiye guhabwa agaciro.

Yavuze ko inkoni yera ikoreshwa mu gihe runaka, ikaba ishobora gusimbuzwa nyuma y’imyaka itatu, ariko ko igiciro cyayo kigera ku bihumbu 50.000 Frw.

Yongeyeho ko abantu badakwiye gufata abafite ubumuga bwo kutabona nk’abatagira ubushobozi cyangwa ngo babite ibitangaza, ahubwo bakwiye kubabona nk’abantu bashoboye gukora, kwiga no kwiteza imbere.

Dr. Berth  Mukarwego, umuyobozi Mukuru wa RUB,na we yagaragaje ko n’ubwo inkoni yera ibafasha cyane, hari ibindi bibazo itabasha gukemura.

Yatanze urugero rw’umwarimu ufite ubumuga bwo kutabona, ushobora gukenera undi muntu umusomera kugira ngo abashe gukosora abanyeshuri.

Ati:” Iyo agiye mu zindi Ntara, na bwo ashobora gukenera umuntu umufasha mu rugendo, akamwishyura.”

Yasabye ko igihugu cyarushaho korohereza abafite ubumuga bwo kutabona kubona inkoni zera, aho kuzishakira hanze ku giciro kiri hejuru.

Mu byagezweho, abategura ibikorwa byo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona bagaragaje ko inkoni zera zikomeje gutangwa.

Umwaka ushize wa 2025, hatanzwe inkoni zera 395, mu gihe muri gahunda ikurikiraho hateganyijwe iziri hagati ya 150 na 200. Mu bice bimwe, inkoni zatanzwe zirimo izigera kuri 45 mu Murenge wa Muhima.

Amakuru yatanzwe agaragaza ko ibarura rusange ry’abaturage rya 2022 ryagaragaje ko abafite ubumuga bwo kutabona ari benshi, barenga ibihumbi 100.

Abitabiriye inama basabye ko hakomeza ibikorwa byo gutanga inkoni zera, ariko hakanashyirwa imbaraga mu gukuraho imbogamizi zishingiye ku myumvire, kugira ngo abafite ubumuga bwo kutabona babone amahirwe angana n’ay’abandi kandi bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Dr. Berth  Mukarwego, umuyobozi Mukuru wa RUB,na we yagaragaje ko n’ubwo inkoni yera ibafasha cyane, hari ibindi bibazo itabasha gukemura.

By: Florence Uwamaliya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *