Inzira zitarimo inzitizi: Abafite ubumuga bwo kutabona baracyakeneye ubufasha mu kugenda batekanye

KIGALI : Mu muhanda, kwambuka ahanyura imodoka no kunyura mu nzira z’abanyamaguru , ni bimwe mu bikorwa bya buri munsi bishobora kugora abafite ubumuga bwo kutabona .

Nubwo hari ibikoresho bibafasha kugenda , inzitizi zo mu muhanda n’imyitwarire y’abawukoresha bishobora gukomeza kubangamira umutekano wabo n’ubwigenge bwabo.

Mu Rwanda, Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo Kutabona (Rwanda Union of the Blind – RUB) rimaze imyaka rikora mu guteza imbere uburenganzira, uburezi n’imibereho y’aba bantu , nk’uko ribitangaza ku rubuga rwaryo, rifite abanyamuryango bagera ku 2.700 hirya no hino mu gihugu. 

Imbogamizi ziri mu nzira

Umuntu utabona ashobora gukoresha inkoni yera kugira ngo amenye inzitizi zimuri imbere. Icyakora, imyobo, imirimo yo gusana imihanda, ibicuruzwa cyangwa ibinyabiziga byaparitswe mu nzira y’abanyamaguru bishobora kumushyira mu kaga.

Ikindi kibazo ni ukumenya igihe cyiza cyo kwambuka umuhanda, cyane cyane ahari urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi. Iyo amatara y’umuhanda adafite ibimenyetso byumvikana bifasha abatabona, bashobora gukenera ubufasha bw’abandi kugira ngo bambuke batekanye.

Ikoranabuhanga nk’igisubizo

Mu 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda ryatangaje ko ryakoranye na RUB mu kugerageza inkoni y’ikoranabuhanga ifasha abafite ubumuga bwo kutabona kumenya inzitizi binyuze mu bimenyetso birimo kunyeganyega.

Iyi nkoni yari igamije kongera umutekano n’ubwigenge bw’abayikoresha, ariko icyo gihe yari ikiri mu igeragezwa ,bityo, ntibikwiye gufatwa nk’ikoranabuhanga ryamaze kugera ku bantu bose barikeneye. 

Iyo umuntu abonye ufite ubumuga bwo kutabona ashaka kwambuka umuhanda, akwiye kumwegera akamubaza niba akeneye ubufasha. Iyo abyemeye, amufasha mu bwitonzi, akirinda kumukurura cyangwa kumufata atabanje kubimubwira.

Abatwara ibinyabiziga na bo bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda, kugabanya umuvuduko no kwitondera abanyamaguru bose, cyane cyane abafite ubumuga bushobora gutuma batabona ibinyabiziga bibegereye.

Inzego zishinzwe ibikorwa remezo zikwiye gushyira imbere inzira zidafite inzitizi, ahambukirwa hagaragara neza n’ibimenyetso by’amajwi bifasha abatabona kumenya igihe cyo kwambuka.

Uburenganzira ntibukwiye kuba amagambo gusa

Itegeko Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bw’abafite ubumuga, ryemejwe n’umuryango w’Abibumbye, riteganya ko abafite ubumuga bagomba kubona uburyo bwo kugera ku bikorwa remezo, ubwikorezi n’izindi serivisi rusange mu buryo bungana n’abandi. U Rwanda na rwo rwashyizeho politiki igamije guteza imbere uburenganzira n’imibereho yabo.

Icyakora, kugira ngo ubwo burenganzira bugerweho mu buzima bwa buri munsi, birakenewe ko amategeko na politiki biherekezwa n’ibikorwa bifatika.

Abafite ubumuga bwo kutabona bakwiye kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku miterere y’imihanda n’ibindi bikorwa remezo bibagenewe. Ni na ngombwa kumenya ibitekerezo byabo ku bibazo bahura na byo, aho bakenera ubufasha n’ibisubizo babona ko byakora neza.

Kugira umuhanda utekanye si ugushyiraho ibyapa n’amatara gusa. Ni ugutegura inzira buri wese ashobora gukoresha atabangamiwe n’ubumuga afite.

Ufite ubumuga bwo kutabona ushobora kumufasha kwambuka igihe bikenewe
inkoni yera yifitemo ikoranabuhanga iracyari mu igeragezwa

Florence Uwamaliya 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *