Buruseli: Kinshasa yamurikiye EU aho igeze ikemura ikibazo cya FDLR

‎Nk’Intumwa Idasanzwe ya Perezida Félix Tshisekedi, Minisitiri wo Kwishyira hamwe kw’Akarere wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Floribert Anzuluni Isiloketshi, yahuye ku wa Mbere ushize, itariki ya 12 Ukwakira, n’Intumwa Idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Biyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam, i Buluseli, amugaragariza aho ikibazo cya FDLR kigeze gishakirwa umuti.
‎
‎Anzuluni kandi yanabonanye na Hubert Roisin, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, wo mu Kanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Luxembourg.

Bwiza News

Nyuma yo gutanga ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, intumwa ya Congo yagaragaje intambwe imaze guterwa kuva muri Nyakanga, hasinywa, amasezerano ku kwambura intwaro, gusezerera mu gisirikare, no gushyira hamwe inyeshyamba za FDLR binyuze mu bikorwa by’ubukangurambaga ariko hadakoreshejwe intwaro.
‎
Yanasobanuye gahunda y’intambwe zizakurikiraho nk’uko amakuru yashyizwe ahagaragara na ACTUALITE.CD avuga.

Bwiza News

‎Nk’uko Minisiteri yo Kwishyira hamwe kw’Akarere ya RDC ibivuga, ubu buryo bugaragaza ubushake bwa Kinshasa bwo kubahiriza inshingano zayo nk’uko biteganywa n’Amasezerano ya Washington, yagiranye n’u Rwanda mu Kuboza 2025 mu buvugizi bw’Abanyamerika.

Bwiza News

‎
‎Nyamara, nk’uko u Rwanda rwo rukomeje kubivuga, Amasezerano ya Washington ateganya gusenya burundu umutwe wa FDLR, ivuga ko washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bagifite intego yo kuyikomeza, aho kubahendahenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *