RDC: Imfungwa 12 zatorotse gereza

Imfungwa 12 zatorotse Gereza Nkuru ya Kangbayi iherereye mu Mujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi mfungwa zatorotse mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, muri uyu mujyi usanzwe ari wo murwa mukuru w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Kangbayi, Tsongo Makelele, yabwiye ikinyamakuru Actualité.cd ko imfungwa 12 zabashije gutoroka iyo gereza, nyuma yo kwangiza ibyuma byari bikingishije igice cy’inyuma cy’inyubako zifungiwemo.

Yasobanuye ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza rigamije kumenya uko izo mfungwa zabashije gutoroka, ndetse n’icyaba cyarazifashije gusohoka muri gereza.

Makelele yavuze ko hatangiye n’ibikorwa byo gushakisha izo mfungwa, kuko kugeza ubwo yatangaga aya makuru zari zitarafatwa.

Andi makuru aturuka mu Mujyi wa Beni agaragaza ko mu mfungwa zatorotse harimo abaturage bane bakomoka muri Uganda, bari barafashwe bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwakorewe ikigo gitanga serivisi z’imari iciriritse, giherereye rwagati muri uwo mujyi.

Icyakora, nta makuru arambuye yatangajwe ku myirondoro y’izindi mfungwa umunani zatorotse cyangwa ibyaha zari zifungiwe.

Amakuru aturuka ku nzego zishinzwe umutekano muri Gereza ya Kangbayi agaragaza ko nyuma y’itoroka ry’izi mfungwa, umutekano wongeye kugaruka muri iyo gereza, ndetse ko inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana iki kibazo.

Kugeza ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko izi mfungwa 12 zabashije gutoroka, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje ibikorwa byo kuzishakisha.

Imfungwa 12 zatorotse Gereza Nkuru ya Kangbayi iherereye mu Mujyi wa Beni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *