U Burundi bwerekanye 13 buvuga ko barimo intasi z’u Rwanda

Polisi y’u Burundi ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira, yerekanye abantu 13 ivuga ko bakekwaho ibyaha birimo ubutasi, gukoresha inyandiko mpimbano no guhungabanya umutekano w’igihugu, ikavuga ko bakoraga mu rusobe rw’abantu bashyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

U Burundi buvuga ko bamwe muri bo bakekwaho gukorana n’u Rwanda mu bikorwa by’ubutasi no gufasha imitwe yitwaje intwaro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr Edouard Bizimana, yashimiye Polisi y’igihugu cye kubera ifatwa ry’aba bantu, avuga ko ari Abanyamulenge bakoreraga u Rwanda mu bikorwa by’ubutasi.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, Bizimana yagize ati: “Ndashimira byimazeyo Polisi y’u Burundi kuba yarasenye agatsiko k’abantu bari barateguwe neza kugira ngo bakore ubutasi n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano, kashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda. Abanyamulenge b’abatasi bakorera u Rwanda biyoberanyaga nk’abapasiteri n’abazunguzayi mu Burundi, ubu ntibagishoboye gukomeza ibyo bikorwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko ifatwa ry’aba bantu ryakozwe mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere ngo cyabaye ku wa 8 Nzeri 2026, ubwo umupasiteri yatahurwaga agafatirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bujumbura, agiye kujya mu Rwanda. Umugore we na we yafashwe ku wa 14 Nzeri 2026.

Mu cyiciro cya kabiri, ngo hafashwe abayobozi b’amadini, barimo abakekwaho kuba bafitanye isano n’Itorero rya Carmel n’irya Stone Evangelical Church, hamwe n’abandi bakekwaho kubafasha. Abategetsi b’u Burundi bavuga ko hari inzego z’amadini zakoreshejwe nk’ubwirinzi mu bikorwa by’ubutasi no gufasha imitwe yitwaje intwaro.

Icyiciro cya gatatu ngo cyibanze ku bantu bakekwaho gukora inyandiko mpimbano. Mu byo Polisi yatangaje ko yafatiye mu iperereza harimo kashe mpimbano 215, za mudasobwa zicapura inyandiko, imashini zifotora inyandiko, imashini zandikishirizwagaho inyuguti n’inyandiko zitandukanye.

Nkurikiye yavuze ko inyandiko zafashwe zirebana n’ibihugu birimo u Burundi, u Rwanda, Tanzania na Uganda.

Yavuze ko zakoreshwaga mu korohereza ingendo z’abarwanyi bafitanye isano n’imitwe ya AFC/M23, Red-Tabara na Twirwaneho muri ibyo bihugu byo mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC).

Abategetsi b’u Burundi kandi bavuze ko abo bakekwaho ibyaha bakoreshaga amatsinda ya WhatsApp mu gukusanya amafaranga yo gufasha ibikorwa by’iyo mitwe, bakifashisha amagambo y’ibanga kugira ngo batamenyekana.

Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo ubutasi, guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira inshingano batemerewe, no guhungabanya imikorere myiza y’ubukungu bw’igihugu.

Hari n’abashinjwa gutuka Perezida Evariste Ndayishimiye n’ibyaha bifitanye isano n’ivangura rishingiye ku bwoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *