Kivu y’Amajyepfo: Abacanshuro 20 ba Erik Prince biciwe mu gico
Abacanshuro bakorera sosiyete ya Vectus Global iyoborwa na Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, bategewe igico mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hapfa cyangwa hakomereka abantu nibura 20, barimo Tim Kennedy wahoze mu ngabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza, mu nkuru byasohoye ku wa 9 Ukwakira 2026 ishingiye ku makuru byahawe n’abantu bafite aho bahuriye n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’ikigo cya Erik Prince.
Bivuga ko icyo gitero cyabaye ku wa 17 Nzeri 2026 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho abacanshuro bakorera Erik Prince bamaze igihe bafasha ingabo za RDC mu ntambara zirwanamo n’imitwe ya AFC/M23 na Twirwaneho.
Reuters ivuga ko mu bapfuye harimo Abanye-Congo nibura barindwi n’uwahoze mu ngabo zidasanzwe za Nouvelle-Zélande, mu gihe abakomerekejwe barimo Kennedy n’undi munyamahanga ukorera Vectus Global.
Kennedy yarashwe amasasu atatu mu kuguru, ariko ararokoka.
Amakuru Reuters ivuga ko yahawe n’abantu batatu, avuga ko uriya Munyamerika yarimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya gisirikare bya Walter Reed National Military Medical Center, biherereye hafi y’umurwa mukuru wa Amerika, Washington.
Kennedy yamenyekanye cyane mu marushanwa ya Ultimate Fighting Championship (UFC), ari yo marushanwa y’imikino njyarugamba azwi ku rwego mpuzamahanga. Yabaye kandi umusirikare mu ngabo zidasanzwe za Amerika, nyuma aza kumenyekana no ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’amajwi n’amashusho atambutsa kuri internet.
Nubwo abantu bapfuye n’abakomeretse bagera kuri 20, umubare nyawo w’abaguye muri icyo gitero nturamenyekana neza.
Umwe mu bantu bakorana n’inzego z’umutekano za RDC yavuze ko n’abaturage bo mu gace igitero cyabereyemo bashobora kuba baragizweho ingaruka na cyo.
Ku ruhande rw’abagabye igitero, Reuters yatangaje ko hari amasoko yayibwiye ko “uburyo cyakozwemo bushobora kuba bugaragaza uruhare rw’ingabo z’u Rwanda zishyigikira umutwe wa AFC/M23.”
Umwe mu bantu bakorana n’ubutegetsi bwa RDC yavuze ko izo ngabo zishobora kuba zarakurikiranye indege nto itagira umupilote yakoreshwaga mu butasi, zikamenya aho abakozi ba Vectus Global bari, maze zikabagabaho igitero gitunguranye.
Andi masoko abiri yavuganye na Reuters na yo yashinje igisirikare cy’u Rwanda kugira uruhare muri icyo gitero.
Icyakora, abavugizi ba guverinoma ya RDC, iy’u Rwanda na AFC/M23 ntibahise basubiza ibibazo Reuters yababajije kuri ibyo birego. Umuvugizi wa Vectus Global na we yanze kugira icyo abivugaho.
Erik Prince ni we washinze Blackwater, ikigo cy’abacanshuro b’abasirikare cyaje guhagarika ibikorwa byacyo. Ubu akorera muri RDC abinyujije muri Vectus Global, itanga serivisi z’umutekano n’ubujyanama.
Mu ntangiriro, inshingano z’iki kigo muri RDC zari izo gufasha Leta kunoza ikusanywa ry’amafaranga ava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, icyakora muri Mutarama no mu ntangiriro za Gashyantare 2026, abakozi bacyo boherejwe muri Uvira, mu Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’amasezerano yari agamije gutuma AFC/M23 ihava.
Uruhare rwa Vectus Global muri RDC rwagutse mu gihe Leta ya Kinshasa ikomeje gushaka uburyo bwo kongera kugenzura ibice by’igihugu biri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro.
Icyakora umubare w’abakozi ba Erik Prince bari muri RDC utazwi neza.
