Isoko rya Musanze ryafashwe n’inkongi y’umuriro (Amafoto)

Isoko rya Musanze rizwi nka Goico ryafashwe n’inkongi y’umuriro ku mwanywa yo kuri uyu wa Gatandatu. Ni inkongi yatangiye ahagana Saa kumi z’amanywa.

Umwe mu baturage bari i Musanze yabwiye IGIHE ko umuriro watangiye ahagana saa kumi ati “Umuriro waturutse muri etage ya gatanu n’ubu hari gushya.”

Abaturage bari ahahereye iyi nkongi babwiye IGIHE ko batazi icyayiteye. Ubwo inyubako yatangiraga gushya, abaturage bahise bihutira gusohoka bajya hanze, bakiza amagara yabo.

Abari bafitemo ibikorwa by’ubucuruzi bafashwe n’agahinda, bamwe barasohoka bicara hasi bararira nyuma yo kubona igihombo kinini bahuye nacyo.

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Claudien Nsengimana, kugira ngo tumenye imvano y’iyi nkongi atubwira ko aza kutumenyesha nyuma.

Undi muturage uri mu Mujyi wa Musanze yatangaje ko igice cyibasiwe n’inkongi ari icyo hejuru, ahakorera abadozi n’abacuruza imyenda ya caguwa.

Ati “Kugeza ubu biracyari kwaka, kizimyamwoto iri kuzimya. Ubu tuvugana imaze iminota 20 iri kwaka. Yatangiye saa cyenda, hafi saa kumi.”

Uyu muturage yavuze ko abantu bose bamaze kuva muri iyi nyubako, cyane cyane abakorera mu gice cyo hejuru bahangayitse cyane kuko hari ibyago ko ibicuruzwa byabo byose byahiye.

Ati “Abantu barahangayitse, birumvikana, ibintu byabo bahombye. Ndakeka abakorera hejuru aho byahereye nta kintu bari bukuremo, barahomba.”

Kugeza Saa kumi n’igice, umuriro wari ukigaragara mu magorofa abiri y’iyi nyubako, iya gatanu n’iya kane, mu gihe Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi ryari rikigerageza kurwana no kureba uko ryayizimya.

Saa kumi n’iminota 35, undi muturage yatangaje ko umuriro ucyaka ariko ko wagabanyutseho gake, ibitanga icyizere ko inzego z’ubutabazi zishobora kuwuzimya.

Yavuze ko kubera umuvundo wabayeho mu gihe abantu barwanaga no gusohoka muri iyi nyubako, hari abashobora kuba bakomeretse, cyane ko hageze n’imbangukiragutabara zirenze imwe.

Ati “Abakomeretse bo ntabwo babura bitewe n’akavuyo.”

Iri soko ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya GOICO (Gorilla Investment Company) ihuriyemo abikorera 89 bo muri aka Karere ka Musanze, ritwara agera kuri miliyari 7,5 Frw.

Ni inzu y’amagorofa icururizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda, ibikoresho by’ikoranubuhanga n’ibindi. Harimo kandi amabanki n’amaguriro manini azwi nka Supermarkets.

Ricururizwamo n’abasaga 1550 mu gihe urujya n’uruza rw’abarigana, bagera ku bihumbi 25 ku munsi.

Umuriro wahise uhinguka hejuru mu buryo bwihuse, ndetse abakorera mu gice cyo hejuru bacuruza caguwa bashobora kutagira icyo baramura

Buri wese yatunguwe ariko agwa mu kantu abonye iyi nyubako itangiye gushya

Umuriro ni mwinshi cyane ariko Polisi y’u Rwanda yoherejeyo kizimyamoto yo kuzimya

Umwotsi mwinshi wazamukaga kuri iyi nyubako ugaragaza ko umuriro ari mwinshi cyane

Abaturage mu mujyi bari benshi bareba iki kiza cyibasiye isoko, imbangukiragutabara ziteguye kujyana ku ivuriro abashobora gukomereka

Abaturage bari bumiwe nyuma yo kubona ishyano ribaye mu Mujyi wa Musanze

Ni ibihe bikomereye abacururizaga muri iri soko bahakuraga ibibatunga

Uyu mubyeyi bigaragara ko ashobora kuba yahishije imari ye mu isoko kwiyakira byanze

Abakora ubucuruzi bikoreye amaboko kubera igihombo batewe n’iyi nkongi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *