Umwana ufite ikibyimba ku magufa: Ababyeyi basabwe kudategereza ko kizikiza

Inzobere mu kurwanya kanseri zirakangurira ababyeyi kutirengagiza ibibyimba cyangwa ububyimbe budasanzwe ku mwana, cyane cyane ku magufa maremare no mu ihuriro ry’ingingo, kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo gikomeye, harimo na kanseri y’amagufa.

Mu gihe abana baba bari mu mikurire, impinduka zitandukanye z’umubiri zishobora gutuma ababyeyi batabona vuba ko hari ikibazo kidasanzwe. Hari n’abashobora kubona umwana afite ububyimbe, akababara cyangwa agatangira kugira ikibazo cyo kugenda, ariko bakabifata nk’ibijyana no gukura cyangwa indwara zisanzwe.

Nyamara, inzobere mu buvuzi bwa kanseri zivuga ko iyo umwana agaragaje ububyimbe budasanzwe, ari ngombwa kumujyana kwa muganga kugira ngo hakorwe isuzuma, aho gutegereza ko ikibazo kizikiza.

Dr Theoneste Maniragaba, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurwanya Kanseri muri RBC, avuga ko ibimenyetso bishobora kugaragara ahantu hatandukanye, cyane cyane ku magufa maremare no hafi y’ingingo.

Muri byo harimo ikibyimba cyangwa ububyimbe budasanzwe, kubabara ahantu hamwe mu gihe kirekire, kubyimba hafi y’ingingo, kunanirwa kugenda neza cyangwa gukoresha urugingo nk’uko bisanzwe.

Umwana ashobora kandi gutangira kugira ikibazo cyo kugenda, cyane cyane iyo ikibazo kiri ku magufa y’amaguru cyangwa hafi y’amavi.

Dr Maniragaba yabwiye  itangazamakuru ko hari ababyeyi batinda gushaka ubuvuzi kubera gutekereza ko ibyo bibazo ari ibisanzwe ku mwana uri gukura.

Ati: “Akenshi mu bana bikunda kuza ari nk’ibibyimba, abana bagatangira kunanirwa kugenda, ukavuga uti ‘abana niko bakura’.”

Iyo ububyimbe bwitiranyijwe n’indwara isanzwe, umwana ashobora kumara igihe atarabonye isuzuma ryihariye. Ibi bishobora gutuma ikibazo nyir’izina kimenyekana cyaramaze gutera imbere.

Inzobere isaba ko umubyeyi utabona impamvu yumvikana y’ububyimbe bw’umwana atagomba kwihutira kuvuga ko ari udukoko cyangwa indwara izikiza.

Ati: “Ni byiza kujya kwa muganga… ni ngombwa gusaba transfer, ugahita ujya ku bitaro.”

Ku bitaro, abaganga bashobora gukoresha ibizamini bitandukanye, birimo X-ray, kugira ngo barebe niba hari impinduka zidasanzwe ku magufa. Niba hari ibigaragaza ikibazo, hashobora gukurikiraho ibindi bizamini kugira ngo hamenyekane neza icyo umwana arwaye.

Nubwo ababyeyi basabwa kuba maso, inzobere zishimangira ko atari buri kubyimba kose kuba kanseri. Hari ibindi bibazo bishobora gutera ububyimbe cyangwa ububabare ku bana.

Icy’ingenzi ni uko umubyeyi adakwiye kwivurira umwana cyangwa gutegereza igihe kirekire, cyane cyane iyo ububyimbe budashira, bukomeza kwiyongera cyangwa umwana agatangira kugira ikibazo cyo kugenda no gukoresha urugingo.

Gahunda y’Igihugu yo Kurwanya Kanseri (NCCP) ya 2025–2029 igaragaza ko hagati ya 2019 na 2023, mu Rwanda abana 1,709 basuzumwe kanseri, muri bo 73 basangwamo osteosarcoma, imwe mu kanseri zifata amagufa.

Muri rusange, imibare y’abarwayi bashya ba kanseri mu Rwanda na yo yarazamutse, iva kuri 633 mu 2007 igera kuri 5,548 mu 2023. Abashinzwe ubuzima bavuga ko iri zamuka ritagaragaza gusa ubwiyongere bw’abarwara, ahubwo ko rifitanye isano n’ubushobozi bw’igihugu bugenda bwiyongera mu gusuzuma, kumenya no kwandika abarwayi ba kanseri.

Ku babyeyi, ubutumwa bw’inzobere ni bumwe: umwana ufite ububyimbe budasanzwe, cyane cyane hafi y’ingingo cyangwa ku magufa, akwiye kujyanwa kwa muganga hakiri kare. Nta mubyeyi ukwiye gutegereza ko ikibyimba kizikiza atabanje kumenya icyagiteye.

Inzobere isaba ko umubyeyi utabona impamvu yumvikana y’ububyimbe bw’umwana atagomba kwihutira kuvuga ko ari udukoko cyangwa indwara izikiza.

By:Florence Uwamaliya 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *