Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo
Harrison ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma y’imikino itatu ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27.
Ni amakuru yemejwe na Perezida wa Kiyovu Sports , Nkurunziza David binyuze m butumwa bugufi yahaye Imvaho Nshya ariko ntiyagaragaza impamvu zatumye impande zombi zidakomezanya.
Iki cyemezo kije nyuma yaho uyu mutoza ahagaritse imyitozo yo ku wa Gatatu, mu rwego gusaba ubuyobizi bw’iyi kipe gukemura ibibazo by’amikoro bimureba ubwe ndetse n’abakinnyi, mu rwego rwo kugira ngo ikipe ibashe gukora neza no kubona umusaruro ushimishije.
Harrison yari yageze muri Kiyovu Sports muri Kanama uyu mwaka, yayifashihe FERWAFA Super Cup 2026 itsinze Police FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma ni mu gihe ayisize ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa Shampiyona, aho ifite amanota atatu mu mikino itatu imaze gukina.
Iyi kipe izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, izakirwa na Marine FC kuri Stade Umuganda.
