Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yunamiye Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda) umaze umwaka umwe atabarutse.

Dr Bizimana yagaragaje ko Ingabire agikomeje kwibukwa ku bwitange bwe mu guharanira ukuri, ubutabera, kurwanya akarengane no kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu butumwa yashyize ahagaragara abinyujije ku mbuga nkoranyambaga,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2026, Dr. Bizimana yagaragaje ko nubwo hashize umwaka Ingabire Marie Immaculée atabarutse, urwibutso rwe rukomeje kuba ruzima mu mitima y’abavandimwe, inshuti n’abandi benshi yagiriye akamaro.

Yagarutse ku buryo abamukundaga bamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe, ndetse bakamuherekeza mu cyubahiro ubwo yashyingurwaga.

Yagize ati: “Uko bukeye uko bwije, ntiturahwema kukwibuka, turata Imakulata wacu.”

Yashimye uruhare rwe mu kurengera abatagira kivurira

Dr. Bizimana yagaragaje ko Ingabire yari umuntu wagiraga uruhare mu gufasha abantu bari mu bibazo, akabatega amatwi, akabavuganira kandi agaharanira ko bahabwa ubutabera.

Yibukije ko yari umuntu utaragiraga ubute mu kurwanya akarengane, ruswa n’ibindi bikorwa byabangamira uburenganzira bw’abandi.

Yavuze ko abantu benshi, barimo abato n’abakuru, abagabo n’abagore, bakomeje kwibuka uburyo yabakiraga n’uburyo yabafashaga guhangana n’ibibazo bahuraga na byo.

Uwo muyobozi yavuze ko yagaragaje  ibigwi bya Ingabire bikwiye gukomeza kuvugwa kugira ngo n’abazabakomokaho bazamenye ibikorwa bye n’uruhare yagize mu mibereho y’abandi.

Ingabire yagize uruhare rukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Minisitiri Dr. Bizimana yanagarutse ku ruhare Ingabire  yagize mu kurinda amateka y’u Rwanda kugorekwa, kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yamushimye kuba yaraharaniraga ko ukuri kumenyekana, akamagana ibikorwa by’abashaka kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagaragaje kandi ko umurage w’abo bahuje intego ugomba gukomeza kubungabungwa, cyane cyane mu bikorwa byo kwimakaza ubumwe, ubudaheranwa n’indangagaciro ziranga Abanyarwanda.

Dr. Bizimana yagaragaje ko agahinda ko kubura Ingabire Mariya Immaculata kagikomeje, ariko ko ibyo yakoze bikwiye gukomeza kuba umurage ku bamumenye no ku bazamukomokaho.

Yamwifurije gukomeza kuruhukira mu mahoro, agaragaza ko azakomeza kumwibuka no kuvuga ibigwi bye.

Ingabire Marie Immaculée yavukiye mu Burundi mu 1962, aho umuryango we wari warahungiye. Nyuma yaje gutahuka  mu Rwanda, aho yakomereje ibikorwa bye by’umwuga n’ibyo guteza imbere imibereho y’abaturage.

Yabaye umunyamakuru ku bigo bitandukanye by’itangazamakuru birimo ORINFOR, ubu yahindutse Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), ndetse na Imvaho Nshya.

Mu gihe yakoraga itangazamakuru, yagize uruhare mu kugeza amakuru ku baturage no guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, by’umwihariko mu bagore.

Ingabire Marie Immaculée yanamenyekanye mu bikorwa byo guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’uburinganire. Yakoranye n’imiryango itandukanye iharanira imibereho myiza y’abagore n’abana, ndetse n’iyita ku burenganzira bwa muntu.

Yagize uruhare mu bikorwa byo kongerera ubushobozi abagore, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guharanira ko abagore bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ibyo bikorwa byamubereye imwe mu nzira zo gufasha abantu batishoboye no guharanira ko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa.

Yamenyekanye cyane mu kurwanya ruswa

Ingabire Marie Immaculée azwi cyane kubera uruhare yagize mu kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda.

Yagize uruhare mu ishingwa ry’umuryango Transparency International, ishami ry’u Rwanda ry’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa. Yabaye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango, umwanya yamazeho imyaka myinshi kugeza yitabye Imana mu 2025.

Mu bikorwa bye, yagarukaga ku kamaro ko gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano, gukumira ruswa no guharanira ko abaturage bahabwa ubutabera.

Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana ku wa 9 Ukwakira 2025 azize uburwayi. Yashyinguwe ku wa 16 Ukwakira 2025, mu muhango witabiriwe n’abavandimwe, inshuti, abayobozi n’abandi bari baje kumusezeraho bwa nyuma.

Nyuma y’urupfu rwe, abantu batandukanye bamwunamiye, bagaragaza uruhare yagize mu itangazamakuru, mu kurwanya ruswa, mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore no mu kurengera abantu bari mu bibazo.

Nyakwigendera Ingabire Marie Immaculée ashimirwa umuhate we mu kurwanya akarengane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *