Afurika y’Epfo: Imodoka 24 zatwitswe amaduka y’abanyamahanga arasahurwa

‎Nibura imodoka 24 zatwitswe ndetse amaduka y’abanyamahanga arasahurwa, mu myigaragambyo yaranzwe n’urugomo rukabije yo kwamagana abimukira yongeye kwaduka mu mijyi ibiri ikomeye nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Afurika y’Epfo.
‎
‎Ubushyamirane bwadutse kuwa Kane mu gace gatuwe cyane ka Soweto, kari hanze ya Johannesburg, n’i Durban, umujyi ukomeye uri ku cyambu mu burasirazuba bw’igihugu.
‎
‎Urwo rugomo rwadutse mu gihe uburakari bukomeje kwiyongera kubera icyemezo cy’urukiko gitegeka leta gukuraho inzitizi zari zabujije bamwe mu bimukira gusaba ubuhungiro.
‎
‎Afurika y’Epfo yagiye ibamo urugomo rwo kwanga abanyamahanga, akenshi rwibasira abimukira bava mu bihugu bituranye n’icyo gihugu.
‎
‎Imyigaragambyo yo ku wa kane yabayemo urugomo nyuma y’ibirego byuko umunyamahanga yakubise umwe mu bigaragambyaga i Durban.
‎
‎Igipolisi cyavuze ko abanyamahanga batatu batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza kuri uko gukubitwa kuvugwa nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
‎
‎I Durban, mu ntara yo mu burasirazuba ya KwaZulu-Natal, abigaragambya bateraniye hanze y’ikigo cya leta cyakira impunzi basaba ko kireka kwakira ubusabe bw’ubuhunzi.
‎
‎Polisi yarashe amasasu ya kawucu mu kubatatanya, mu gihe amaduka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byo rwagati muri uwo mujyi byari byafunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *