AFC/M23 yateguje kubohora Kasaï

Umuvugizi wa AFC/M23, Lwrance Kanyuka yatangaje ko mu minsi mike bazaba babohoye intara ya Kasaï ndetse biteguye kuyigezamo ibikorwaremezo nk’amashanyarazi n’imihanda Tshisekedi atabahaye.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage bo muri Kalehe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ikawa ku wa 1 Ukwakira 2026

Yagize ati “Tshisekedi amenye ibibera iwabo aho akomoka, nta mashanyarazi ahari, ni ngombwa ko tugenda tukabohora abantu ba hariya Kasai, ngombwa tubakize ubucakara bwa Tshisekedi,…abavandimwe ba Kasaï tubabwire ko turi mu nzira, turaje, bavandimwe ba hano i Kalehe, turaramutsa abavandimwe bacu ba Kasai, turabizeza ko tuzakora imihanda, tuzazana amashanyarazi, tuzabazanira imishinga y’ubuhinzi, turabamenyesha ngo bitegure kutwakira.”

AFC/M23 mu ntangiriro za 2025 yafashe Goma ikurikizaho Bukavu n’ibindi bice byegereye iyi mijyi mikuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kuva icyo gihe yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ndetse abatuye mu bice igenzura bavuga ko babayeho mu mahoro kurusha igihe cyose bari bayobowe n’ubutegetsi bwa Leta y’i Kinshasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *