AmakuruPoliticsPolitiki

Uko Amerika irimo kureshya ibihugu bitatu byo muri Afurika bibanye neza n’Uburusiya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje impinduka ikomeye muri politiki yazo ku bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bihanganye n’inyeshyamba z’Abayisilamu, kandi bifite za guverinoma za gisirikare zahagaritse ubufatanye mu by’umutekano n’Ubufaransa zikiyegereza u Burusiya.

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga (State Department) byatangaje ko Nick Checker, umukuru w’ishami rishinzwe Afurika, azasura umurwa mukuru wa Mali, Bamako, agamije kugeza ku bakuru b’iki gihugu ubutumwa bw’uko Amerika “yubaha ubwigenge bwa Mali” no gutangiza “inzira nshya” mu mubano w’ibihugu byombi, hibukwa kandi ko habayeho “amakosa ya politiki mu bihe byashize”.

Iryo tangazo ryongeraho ko Amerika itegereje no gukorana bya hafi na Mali n’ibihugu bifatanyije nayo ari byo Burkina Faso na Niger, mu rwego rwo guteza imbere inyungu rusange mu mutekano n’ubukungu.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joe Biden, Amerika yari yarahagaritse ubufatanye mu bya gisirikare nyuma y’ihirikwa ry’abaperezida batowe n’abaturage muri ibyo bihugu bitatu hagati ya 2020 na 2023, aho na n’ubu Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger agifungiye mu rugo rwe.

Iri tangazo rya Amerika rigaragaza ku mugaragaro impinduka ikomeye ya politiki yari imaze igihe igaragara, cyane cyane mu mezi 12 akurikiyehoya mbere, nyuma y’uko Donald Trump agarutse ku buyobozi bwa Amerika.

Iyo mpinduka yatangiriye ku ifungwa rya USAID, ikigo cyatangaga inkunga y’iterambere muri ako karere, ibintu byabaye hashize iminsi mike Trump arahiriye manda nshya.

Nyuma yaho, hakurikiyeho ibimenyetso byinshi byerekana ko Amerika igiye kwibanda cyane ku mutekano n’umusaruro w’amabuye y’agaciro, mu gihe iterambere n’imiyoborere myiza byashyizwe ku ruhande.

Itangazo rijyanye n’uruzinduko rwa Checker rirushaho gutangaza neza ko Amerika yubaha ubwigenge bwa Mali. Ubu butumwa bukaba bwishimiwe cyane i Bamako no muri biriya bihugu bifatanya na yo, aho abategetsi ba gisirikare bubakiye ubwamamare bwabo ku ngingo zo kwigira no kwamagana Ubufaransa nk’igihugu cyabakoronije.

Loading