Mu Mahanga

Ubushinwa bwashotoye byeruye Taiwan ishyigikiwe na Amerika

Ubushinwa bwashotoye byeruye Taiwan...

Taiwan ivuga ko yagabye mu kirere cyayo indege z’intambara zo gutegeka indege 30 z’intambara z’Ubushinwa ngo zigende zive mu karere k’ubwirinzi bwo mu kirere ka Taiwan.

Ibi byabaye ku wa mbere, ni cyo gitero cya mbere kinini kibayeho kuri Taiwan kuva mu kwezi kwa mbere.

Kibaye hashize iminsi Perezida w’Amerika Joe Biden aburiye Ubushinwa ku gutera Taiwan, kiba no ku munsi umwe umutegetsi wo muri Amerika yasuyeho icyo kirwa (izinga mu Kirundi) kugirana ibiganiro ku mutekano n’abategetsi bacyo.

Mu mezi ya vuba aha ashize, Ubushinwa bwongereye inshuro bukoramo ubwo butumwa bwa gisirikare bwo mu kirere. Ubushinwa buvuga ko ari imyitozo ya gisirikare buba burimo gukora.

Ibikorwa nk’ibyo byarakaje Taiwan, binongera ubushyamirane muri ako karere.

Ubushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwikuyeho, bushobora gufata bukayisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa.

Icyo gikorwa cy’Ubushinwa cyo ku wa mbere cyari kirimo indege 22 z’intambara, hamwe n’iz’intambara yo mu buryo bw’ikoranabuhanga, ndetse n’indege zo kuburira n’izirasa ubwato bwo munsi y’inyanja, nkuko byatangajwe na minisiteri y’ingabo za Taiwan.

Izo ndege zagurutse mu karere ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’ibirwa bya Pratas, kari mu karere k’ubwirinzi bwo mu kirere ka Taiwan (cyangwa ’air defence identification zone’, ADIZ), nkuko bigaragazwa n’ikarita iyo minisiteri y’ingabo yatangaje.

Ariko izo ndege ntizarenze aho ngo zinjire mu kirere nyirizina cya Taiwan. Ibyo byari kubonwa nk’igikorwa cyo gushoza intambara.

ADIZ ni akarere ko hanze y’ubutaka bw’igihugu n’ikirere cy’icyo gihugu, ariko muri ako karere indege z’amahanga ziba zikihagenzurirwa ku bw’inyungu z’umutekano w’igihugu. Kisobanura ndetse gafatwa ko kaba kakiri mu kirere mpuzamahanga.

Mu gihe kirenga umwaka umwe ushize, Taiwan yakomeje gutangaza ko indege z’Ubushinwa zagurukiye mu karere ka ADIZ kayo, ivuga ko ari intambara “iteruye” y’Ubushinwa igamije gusuzuma ubushobozi bwa gisirikare bwayo no kubuca intege.

Mbere, abasesenguzi bavuze ko ibyo bitero ari gasopo ku butegetsi bwa Taiwan ngo bwirinde kwerekeza ku kuba bwatangaza ku mugaragaro ubwigenge bwa Taiwan.

Mu gihe cyashize, Ubushinwa bwavuze ko ibikorwa nk’ibyo bigamije kurinda ubusugire bwabwo.

Mu ruzinduko ku mugabane w’Aziya yasoje mu cyumweru gishize, Biden yavuze kuri ibyo bitero byo mu kirere. Ni rwo ruzinduko rwa mbere yagiriye muri Aziya kuva yaba Perezida.

Yavuze ko Ubushinwa “burimo gukina n’ibyago muri aka kanya bugurukira hafi cyane” ya Taiwan. Mu kuburira kwa mbere gukaze ku Bushinwa, yavuze ko Amerika yakoresha ingufu za gisirikare mu gihe Ubushinwa bwaba bugabye igitero kuri icyo kirwa.

Amagambo ye asa nk’ayahinduye umuvuno (ingendo) Amerika yari imaze igihe ikoresha w’”igenamigambi riteye urujijo” ku kibazo cya Taiwan, ryatumye Amerika ku bushake idasobanura icyo yakora mu gihe Ubushinwa bwaba buteye Taiwan.

Mu cyumweru gishize, igisirikare cy’Ubushinwa cyavuze ko giherutse gukora umwitozo mu nkengero za Taiwan nko “kuburira ku mugaragaro” ku “mugambi w’ibanga utemewe” wa Taiwan na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Igitero cyo ku wa mbere cyabaye mu gihe senateri w’Amerika Tammy Duckworth yageraga mu murwa mukuru Taipei wa Taiwan, mu ruzinduko rutari rwatangajwe mbere, rwo kuganira ku mutekano wo mu karere no ku bucuruzi, hamwe na Perezida wa Taiwan Tsai Ing-wen.

Ubushinwa na Taiwan byatandukanyijwe mu gihe cy’intambara yo gusubiranamo kw’abaturage yo mu myaka ya 1940, ariko Ubushinwa bushimangira ko icyo kirwa hari igihe kizagera bukacyisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa.

Iki kirwa gifite itegekonshinga ryacyo, abategetsi batowe binyuze mu buryo bwa demokarasi, ndetse gifite ingabo zigizwe n’abasirikare hafi 300,000.

Ibihugu bicyeya gusa ni byo byemera Taiwan. Byinshi ahubwo byemera leta y’Ubushinwa. Amerika nta mubano uzwi ifitanye na Taiwan, ariko ifite itegeko riyisaba guha icyo kirwa ubushobozi bwo kwirinda ubwacyo.

BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *