U Rwanda rwifatanyije n’Isi Mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera Ozone 2025
Kuri uyu wa 16 Nzeri 2025, u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera Ozone. Ni umunsi wihariye kuko hizihijwe imyaka 40 y’Amasezerano ya Viyena (Vienna Convention 1985–2025), aho Isi yose yibukijwe ko ubushakashatsi n’ubufatanye mpuzamahanga bifite akamaro gakomeye mu gukemura ibibazo byugarije ikiremwamuntu.

Mu butumwa bwe, Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), yashimangiye intambwe ikomeye yatewe. Yagize ati:
“Hashize imyaka 40 Amasezerano ya Viyena atwereka inzira: ko ubumenyi n’ubufatanye bishobora guhamagarira abantu gukora, bikongera icyizere ndetse bigakiza isi. Umunsi mwiza Mpuzamahanga wo Kurengera Ozone!”
Uyu munsi wibukije amateka y’ingenzi nk’Amasezerano ya Viyena (1985), Amasezerano ya Montreal (1987) ndetse n’Amavugururwa yabereye i Kigali mu 2016. Aya masezerano yafashije guhagarika ikoreshwa ry’imiti yangiza Ozone ndetse no kugabanya imyuka ishyushya ikirere, bityo n’ibinyabuzima bikangizwa n’imirasire mibi y’izuba.
U Rwanda rwasangije amahanga ibikorwa byarwo by’ingenzi mu kurengera Ozone binyujijwe mu gikorwa cyihariye cya National Ozone Unit. Muri byo harimo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhagarika ikoreshwa rya HCFCs, gushyiraho Kigali Implementation Plan yo kugabanya ikoreshwa rya HFCs, ndetse no gukomeza uburyo bwo kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko.

Ibi bikorwa byakajijwe hakoreshejwe amahugurwa y’abakozi b’inzego z’umutekano, abashinzwe imisoro n’amahoro, hamwe n’abahanga mu by’ubukonjesha. Byiyongeraho gushyiraho uburyo bwo gukurikirana amadosiye yo gutanga impushya, gushyira mu bikorwa gahunda za kontara no gukangurira abaturage kurushaho kubungabunga ibidukikije.
U Rwanda kandi rwakomeje kuba indashyikirwa mu guhanga ibisubizo birambye. Ibi byagaragajwe n’ishingwa rya African Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain (ACES), rikorera mu Rwanda, rigamije guteza imbere ikoranabuhanga rishya ridahumanya ikirere mu bukonjesha no kubika ibiribwa, bikajyana no kurengera Ozone ndetse no kurwanya impinduka z’ikirere.
Juliet Kabera yasoje yibutsa ko imyanzuro abantu bafata mu mibereho ya buri munsi ifite ingaruka ku bidukikije. Yagize ati:
“Guhitamo uburyo dukonjesha ingo zacu, uburyo dutwara ibicuruzwa ndetse n’inganda zacu dukoresha byose bifite ingaruka ku kirere. Ndasaba buri Munyarwanda gushyigikira ikoranabuhanga risukuye, ritangiza ikirere no kwimakaza imyitwarire irengera Ozone n’ibidukikije rusange.”
Mu magambo Umukuru yavuze, uyu munsi ni ishimwe rikomeye ku bikorwa byagezweho, Ariko anakomeza kudusaba gukomeza guharanira kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ubuzima bw’abatuye isi.


By:Florence Uwamaliya