AmakuruFeature NewsIkoranabuhanga

Rwanda: RIB Yerekanye Abajuru Bibye Asaga Miliyoni 100 Muburyo bw’ Ikoranabuhanga

Abatubuzi 6 harimo n’umugore umwe bari bibye banki imwe ya hano mu Rwanda batabwa muriyombi umugambi wabo utaragerwaho.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thiery

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thiery, yavuzeko impamvu bagaragaza amayeri abajura basigaye bakoresha, ari mu rwego rwo kwereka abanyarwanda ko ari bintu bikomeye kandi bagomba kubyirinda.

Abajura bafashwe harimo abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda, aberekanwe bafashwe tariki 20 Nyakanga nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi ribakorwaho.

Murindabigwi Patrick nkuko byatangajwe n’ umuvugizi wa RIB niwe warubakuriye kuko yakoranga n’abantu bo hanze noneho agashaka n’abandi bantu mu Rwanda bameze nkaba agent, akabatuma gufunguza konti ya banki barangiza bakamushyira ikarita ATM hamwe n’ ijambobanga.

Mubafashwe harimo abagabo 5 n’umugore 1, witwa Uwababyeyi Marie Leandre nawe washakaga abantu akabinjiza mu kazi.

Aba bose bafashwe bagerageza gusohoka Igihugu kugirango babashe kubikouza amafaranga bari bamaze kwiba asaga miliyoni 100Rwf.

Aba bajura bakurikirankweho ibyaha 4, ikiyeza ndonke, gushyiraho umutwe w’abagizi ba ntabi cq kuwujyamo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa n’icyaha cy’ubujura.

Ibyaha bakurikirankweho igikomeye cyane cyikaba gihanishwa igifungo cy’imyaka hagati 10 na 15 ndetse n’ihazabu ya 3% yibyo wari wibye.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading