AmakuruImikino

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wo hagati ukomoka muri Tunisia

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyi wo hagati, Mohamed Chelly, ukomoka muri Tunisia, mu rwego rwo kongerera imbaraga urwego rw’abakinnyi bo hagati mu kibuga, cyane cyane mu gihe cy’imikino ya shampiyona n’amarushanwa nyafurika iri kwitegura.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, Mohamed Chelly yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, azarangira muri Kamena 2026.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24, afite uburambe bwo gukina ku rwego rwo hejuru, aho yanyuze mu makipe atandukanye yo muri Tunisia ndetse no mu yindi migabane. Biteganyijwe ko azaba igisubizo hagati mu kibuga, aho Rayon Sports ikomeje gushaka kuzamura urwego rw’imikinire.

Mu butumwa Rayon Sports yashyize hanze, yagize Ati”.

Twishimiye  kuba twasinyishije Mohamed Chelly  muri Rayon sports ni umukinnyi twizeyeko azadufasha  muguhangana n’amarushwanwa atandukanye by’umwihariko CAF confederation  CUP”.

Bongeyeho ko bazamufasha  kwinjira neza muri gahunda  z’ikipe nogutangira akazi vuba

Mohamed Chelly nawe yavuze ko yishimiye gutangira urugendo rushya mu Rwanda

Mohamed Chelly

yavize Ati.’Nishimye Küba naje muri Rayon sports 

Ikipe ukomeye  ifite abafana benshi .”Ndifuza  gutanga  umusaruro Umusanzu wanjye nkanafasha ikile  kugera ku ntego zayo .”

Nditeguye gukorana n’abandi  abakinnyi  n’abatoza mu rwego  rwo kuzamura  urwego rw’ikipe.‘

Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka no kongera imbaraga mu ikipe, by’umwihariko mbere y’uko ihagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup.

By:Florence Uwamaliya 

Loading