Amakuru

Raila Odinga yitabye Imana azize umutima mu bitaro byo mu Buhindi

Amakuru yemejwe na Reuters n’ibitangazamakuru byo mu Buhindi aravuga ko Raila Amolo Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yitabye Imana azize umutima (cardiac arrest) ubwo yari mu rugendo rw’igitondo muri Leta ya Kerala, mu Buhindi.

Amakuru aturuka mu kigo cy’itangazamakuru Mathrubhumi English avuga ko Odinga yaguye ubwo yari ari kugenda ku butaka bw’ikigo cyita ku buzima gisanzwe gikoresha uburyo bwa Ayurvedic medicine giherereye ahitwa Koothattukulam. Yahise ajyanwa ku bitaro bya Deva Matha Hospital, aho abaganga bahise bemeza ko yapfuye.

Raila Odinga yari afite imyaka 80 y’amavuko. Yari yaragiye mu Buhindi mu mpera za Nzeri 2025, aho yari agiye kwitabira gahunda yo kwivurizayo nyuma y’uko yari amaze igihe atagaragara mu ruhame, ibintu byari byabyukije ibihuha byinshi ku buzima bwe.

Ishyaka rye, Orange Democratic Movement (ODM), ryari ryigeze gutangaza ko Raila yari yagiye kwivuriza mu mahanga, ariko ko yari ameze neza. Ubu, nyuma y’iyi nkuru, abayobozi b’ishyaka n’umuryango we ntibarasohora itangazo ryemeza cyangwa risobanura ibirenze kuri aya makuru.

Raila Odinga yari umwe mu banyapolitiki bakomeye kandi bubashywe muri Kenya no muri Afurika yose. Yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2008 kugeza mu 2013, anakomeza kuba umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwagiye busimburana muri icyo gihugu.

Uretse politiki, azibukwa nk’umunyapolitiki waharaniye demokarasi, amahoro n’uburenganzira bwa muntu muri Kenya, ndetse akaba yaranagize uruhare mu gusaba impinduka mu miyoborere y’igihugu cye.

Mu gihe Kenya iri mu gahinda gakomeye, abatuye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga barakomeje gutanga ubutumwa bw’akababaro, bavuga ko Raila Odinga yari “umurage w’ubumwe n’impinduka.”

Kugeza ubu, Ambasade ya Kenya mu Buhindi iravuga ko iri gukorana n’inzego z’igihugu cy’uwo nyakwigendera kugira ngo umurambo we ugarurwe muri Kenya.

By:Florence Uwamaliya 

Loading