Amakuru

Paul Kagame yatsinze amatora by’agateganyo ku majwi 99,15%

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yashyize ahagaragara amajwi y’agateganyo yaturutse mu ibarura ry’amajwi y’abakandida Perezida, aho Paul Kagame yagize 99,15%, Dr Habineza Frank agira 0,53 naho Mpayimana Philippe agira 0,32.  

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yatangaje ibyavuye mu matora kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, aho yavuze ko amatora yabaye ku itariki ya 14 muri Diasipora naho uyu munsi ku ya 15 Nyakanga 2024 habaye amatora mu Gihugu.

Yakomeje avuga kandi ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashimye ubwitabire mu matora kuko bwageze kuri 98%.

Oda Gasinzigwa yatangaje amajwi y’abiyamamaje ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu agira ati: “Uyu mugoroba iby’ibanze byaturutse mu ibarura ry’amajwi yaturutse muri Diasipora ndetse no mu Rwanda.

Mu mahanga ibarura riragaragaza 52,73% ku majwi 40 675 ku mubare w’abari kuri lisiti y’itora bangana na 70 138.”

Yakomeje agaragaza n’amajwi yabonetse hirya no hino mu Gihugu.

Intara y’Amajyaruguru ibarura ry’amajwi rigaragaza 77,81% ku majwi 1 151 970 bituruka ku Banyarwanda 1 480 558 bari kuri lisiti y’itora.

Intara y’Amajyepfo yagize umubare ungana na 78,57% ungana na 1 615 265 bingana n’umubare w’abari kuri lisiti y’itora 2 055 930.

Intara y’Iburasirazuba hari umubare wa 78,65% bingana na 1 766 799 ku Banyarwanda bari kuri lisiti y’itora 2 246 371

Intara y’Iburengerazuba hari umubare ungana na 78,86% bigizwe n’amajwi 1 607 932 ku Banyarwanda bari kuri lisiti y’itora 2 038 931.

Umujyi wa Kigali ni amajwi 83,45% bigizwe n’amajwi yabaruwe 978 223 ku mubare wari kuri lisiti y’itora 1 172 229.

Mu gihugu hakaba ari amajwi 78,94% bigize umubare wa 7 160 464 ku Banyarwanda bari kuri lisiti y’itora 9 071 157.

Ku rwego rw’igihugu igiteranyo kigaragaza ko Paul Kagame yagize 99,15%, Dr Habineza Frank akagira 0,53% naho Mpayimana Philippe agira 0,32%.

Loading