AmakuruPolitikiUncategorized

Mu turere twose tugize u Rwanda habereye amatora y’Abasenateri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019 mu turere 30 tw’ u Rwanda hatangiye amatora y’ abagize Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

Abasenateri ntabwo batorwa n’ abaturage bose ahubwo batorwa n’ abahagarariye abaturage. Inteko itora abasenateri igizwe n’abajyanama, abagize biro y’inama njyanama y’umurenge n’abagize inama njyanama y’ Akarere.

Muri aya masaha ya saa tanu tumwe mu turere twatangiye gutora, mu gihe utundi turere dutegereje ko abagize inteko itora buzura.

Amategeko ateganya ko itora ry’ abasenateri ritangira iyo kuri site y’ itora hamaze kugera 50% by’ inteko itora wongeyeho umuntu 1.

Ifasi y’ itora mu itora ry’ abasenateri ni Intara, mu kubarura amajwi habarurwa ayo buri mu kandida yagize mu karere bityo hakamenyekana abasenateri baturutse muri iyo ntara hagendewe ku barushije abandi amajwi.

Biteganyijwe ko saa saba z’ amanywa aribwo kubarura amajwi bitangira.

Amategeko ateganya ko ibyavuye mu matora by’ agateganyo bitangazwa bitarenze iminsi 5.

Sena igizwe n’Abasenateri makumyabiri na batandatu (26) batorwa cyangwa bashyirwaho ku buryo bukurikira: Cumi na babiri (12) batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu; umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu; bane (4) bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki

Hakiyongeraho umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo; n’ umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hatorwa abasenateri 2, Intara y’Amajyepfo, iy’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba hagatorwa batatu batatu mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa umusenateri 1. Umubare w’abasenateri muri buri ntara, ukaba waragenywe hashingiwe ku mubare w’abaturage bayigize.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *