AmakuruMu MahangaMuri AfurikaPolitikiUncategorized

Misiri yategetse kuzimya amatara n’ibyapa kare kubera ingaruka z’intambara ya Iran

Guverinoma ya Misiri yatangaje ko igiye kugabanya amasaha y’akazi ku bikorera nk’amaduka, restaurant n’inzu zicuruza ikawa ndetse ibyapa byaka ku mihanda bikazimywa kubera ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz byatumbagiye bitewe n’intambara ya Amerika na Iran.

Leta ya Misiri yatangaje ko kuva ku wa 28 Werurwe 2026, amaguriro manini, restaurants n’utubari bizajya bifunga saa Tatu z’ijoro mu minsi itanu igize icyumweru.

Minisitiri w’Intebe Mostafa Madbouly yabwiye abanyamakuru ko mu mpera z’icyumweru bazajya bafunga saa Yine z’Ijoro.

Amaguriro na restaurants mu Misiri bikora amasaha menshi y’ijoro.

Misiri ikoresha ibikomoka ku ngufu biva mu bihugu by’amahanga, ariko kubera intambara ya Iran ibikomoka kuri peteroli na gaz byatangiye kubura kubera inzira zirimo intambara.

Mu bindi bizagabanywa bikenera amashanyarazi harimo ibyapa byamamaza ariko byaka no kugabanya ahantu hacanwa amatara ku mihanda. Inyubako za Leta zizajya zifunga saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba mu gihe hari gutekerezwa uko abakozi ba Leta n’abikorera batangira gukorera mu rugo iminsi ibiri mu cyumweru.

Madbouly “Dukeneye kugena ingano y’ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi dukoresha.”

Yavuze ko izi ngamba zizongera gusuzumwa nyuma y’ukwezi intambara yaba yararangiye bigasubizwa ku murongo.

Mbere y’uko intambara yo muri Iran itangira, Misiri yatumizaga ibitanga ingufu bifite agaciro ka miliyoni 560$ buri kwezi ariko kubera ibiciro byiyongereye byageze ku gaciro ka miliyari 1,65$ ku kwezi.

Minisitiri w’Intebe Mostafa Madbouly yavuze ko nyuma y’ukwezi bazongera gusuzuma iby’iki cyemezo

Amatara yo ku muhanda ahantu hatekanye ntabwo azajya acanwa

Loading