Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yatangije Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2026
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangije Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2026, kasorejwe mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda ryasorejwe mu mihanda ya Kigali, aho abakinnyi 65 bari mu makipe 16 ari bo bakinnye uyu munsi.
Mbere y’uko batangira gusiganwa, Abanyarwanda benshi bari mu ihuriro ry’imihanda hafi ya Kigali Convention Centre, bategereje kwihera ijisho iri siganwa.
Hari kandi na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, wanatangije agace ko kuri uyu munsi kareshyaga n’ibilometero 83,8.
Muri iki gikorwa yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva n’abandi.
Abakinnyi bose nibasoza isiganwa, harahembwa abakinnyi bahize abandi mu isiganwa. Aba barimo uwegukanye isiganwa, uwegukanye Agace ka Munani, Umunyarwanda witwaye neza, Umunyafurika witwaye neza n’abandi.
Umudage Moritz Kretschy ukinira Ikipe ya NSN Development Team ni we wegukanye Tour du Rwanda 2026, mu gihe Agace ka Munani katwawe n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yageze kuri KCC ari kumwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yari kumwe n’Abanyarwanda bitabiriye umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2026

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire bageze KCC

Isiganwa ryatangijwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin

Niyonkuru Samuel ari kunyura imbere ya Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin wari umaze gutangiza isiganwa

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yatangije isiganwa ari kumwe n’abandi bayobozi

Isiganwa ryatangijwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin
![]()

