AmakuruUbukungu

Kicukiro: Urubyiruko Rweseje Imihigo Ku Kigero cya 91% Mu Mwaka 2023 – 2024

Urubyiruko rurenga 600 ni rwo rwitabiriye Inteko rusange y’inama y’Igihugu y’urubyiruko rwo mu Karere Ka Kicukiro aho bahurujwe hamwe no kureba ibyagezweho mu mwaka wa 2023-24, kanda hakanafatwa ingamba ngenderwaho mu mwaka wa 2024-25.

Ni Inama rusange yabaye kuruyu wa gatanu Tariki 7 Kamena mu mujyi wa Kigali, akaba ari umuhango waranzwe no kwibutsa urubyiruko ko aribo Rwanda rwejo, bityo ko bagomba gukura amaboko mu mifuka bagakora kandi bakaranangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda na kirazira nkuko Itsanganyamatsiko yagira iti, “Dukomere k’Umurage Wacu”.

Sylivie Manzikazi ahagarariye urubyiruko mu Murenge wa Kigarama, akaba ari umwe mu bahawe amashimwe yabitwaye neza mu mwaka w’imihigo wa 2023 – 2024, aganira na Imena yavuzeko certificate yahawe atariye wenyine ahubwo ariy’urubyiruko ahagarariye mu Murenge wa Kigarama kuko aribo bashyize hamwe bakaba kugera kubyo bagezeho.

Manzikazi Sylivie Ati. “Iyi certificate igiye kutubera umwitangirizwa kuko itwereka ko ibyo dukora harababireba kandi babiha agaciro, ntagucika integer rero ahubwo tugiye kuzongera”.

Yakomeje Agira Ati. “Mubusanzwe nkora akazi ko kubaka, aho mbere wasangaga abakobwa batinya imirimo imwe ni mwe bavuga bati iriya ntago tuyishobora reka tuyiharire abahungu ariko ubu kubera kwishyira hamwe tugenda tubona ko umwana w’umukobwa ashoboye kandi n’ababibona barashima ndetse yewe akaba ari niyi certificate twahawe.

Yasoje avuga ko mu nama nkiyi bigiramo byinshi kandi ko aba ari n’amahirwe yo guhura na barwiyemeza mirirmo batandukanye bityo bakaenda babasangiza kubumenyi n’ubunararibonye baba bafite bityo ibyo bikabafasha gukomeza mu nzira Igihugu ki bifuzamo.

Umuhuzabikorwa wa Akarere Ka Kicukiro, Munsinzi Musa, yavuzeko imihigo yose hamwe bahize mu mwaka 2023 – 2024 bayihize ku kigero cya 91%.

Umuhuzabikorwa wa Akarere Ka Kicukiro, Munsinzi Musa

Mussa Munsinzi Ati. “Mubukungu twagejeje ku kigero cya 94%, mu mibereho myiza twesa kugeza ku kigero cya 88%, ndetse no mu miyoborere twesa imihigo ku kigero cya 91%”.

Mussa Yongeyeho Ati. “Nubwo bimeze gutya ariko umubare w’urubyiruko rwishora mubiyobyabwenge ugenda wiyongera, umubare w’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe nawo uriyongera, urubyiruko rudsfite akazi narwo ruriyongera, tukaba dusaba ko rero urubyiruko buri wese ahari agomba kuzirikana ko ariwe Rwanda rw’ejo.”

Miliyoni 9 z’abanyarwanda bazatora abenshi n’urubyiruko, iyo akaba ariyo mpamvu abitabiriye iyi Inama baganirijwe kuri Gahunda z’amatora ateganyijwe muri Nyakanga.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *